Kwamamaza

Abasirikare icyenda ba Uganda bakatiwe gufungwa bazira ibyaha birimo ubujura

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 07:30' na Ezechiel Mbananabo


Abasirikare icyenda ba Uganda bari mu mutwe w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zibungabunga amahoro muri Somalia (AMISOM) bakatiwe igihano cyo gufungwa hagati y’umwaka umwe n’itatu bazira imyitwirire mibi.

Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwagiye kubacira urubanza ruri mu Murwa Mukuru Mogadishu ,kuri uyu wa Kabiri rwabahamije icyaha cy’ubujura bwa lisansi muri iki gihugu,rubakatira imyaka iri hagati y’umwe n’itatu kubera imyitwarire mibi no kwica amategeko n’amabwiriza by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko abaregwa bose bakurikiranye inyungu zabo bituma ibikorwa bashinzwe bidakorwa neza ku mpamvu zitumvikana.

Brig. Gen. Dick Olum wari uyoboye inteko iburanisha yagize ati “Abaregwa bahamwe n’ibyaha.”

Barimo Maj. Sulait wakatiwe gufungwa imyaka itatu, Kaporali Sekandi Ronald na Tibaijuka Expedito bakatiwe gufungwa imyaka ibiri, Staff Sergeant Abwot Richard, ba kaporali Kasule Budala na Atugiriire Dennis, Kakooza Mathew na Mwanja Noah bahawe igihano cyo gufungwa amezi 18, mu gihe Maj. Kundu Weyaula wambuwe n’amapeti yakatiwe gufungwa umwaka umwe.

The East African yanditse ko batatu muri bo banirukanywe mu gisirikare cya Uganda bazira kutacyubaha, ari bo Maj. Sulait, Kaporali Sekandi Ronald n’umusirikare muto witwa Tibaijuka.

Ni ubwa mbere Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rujya gucira urubanza muri Somalia kuva izo ngabo zagera muri icyo gihugu mu myaka icyenda ishize .

Uganda niyo ifite abasirikare benshi muri AMISOM. Muri 22,100 bari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia, abagera ku 6 200 ni aba Uganda.

Mu itangazo Amisom yasohoye, yavuze ko aba basirikare bazafungirwa muri gereza ya Luzira yo muri Uganda.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved