Kwamamaza

Abasirikare b’u Burundi basoje amasomo aho gusubira iwabo bisabira ubuhungiro

Yanditswe kuya 18-08-2016 saa 08:52' na Philbert Hagengimana


Bamwe mu basirikare b’u Burundi bari mu masomo ya gisirikare muri Ethiopia banze gusubira iwabo, bahitamo kwisabira ubuhungiro, batinya ko baramutse batashye bashobora kugirirwa nabi cyangwa bagafungwa nk’uko byagendekeye bamwe muri bagenzi babo.

Abasirikare bane b’u Burundi barahiye gusubira iwabo, ngo kuko bamwe muri bo bibonye ku rutonde ruhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga rw’abashakishwa ngo bafungwe.

Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeli umwaka wa 2011, nibwo abanyeshuri 17 bo mu gisirikare cy’Uburundi boherejwe muri Ethiopie guhabwa inyigisho zimara imyaka itanu. Amasomo arangiye, leta y’u Burundi yaboherereje amatike y’indege kugira basubire mu gihugu cyabo.

Cumi na batatu muri bo baratashe mu cyumweru gishize, ariko bane bakaba baranze gutaha, ahubwo bandikira ishyirahamwe HCR ryita ku mpunzi muri Ethiopia, basaba ubuhungiro ku mpamvu z’umutekano muke uvugwa mu Burundi kuva mu mwaka wa 2015.

Thomas (umusirikare wahinduriwe izina ku mpamvu z’umutekano we) wari mu butumwa bw’akazi mu gihugu cyo mu ihembe rya Afurika, yatangaje ko yahisemo gusuzugura abamukuriye akanga gutaha, kuko afite impungenge z’ibishobora kumubaho.

Yagize ati “Ifatwa n’ifungwa ku maherere, iyicarubozo, ubwicanyi bwa hato na hato bikorwa n’abo mu nzego z’ubutasi ndetse n’Imbonerakure. Urwo rubyiruko rwihaye ububasha bwo gufata abasirikare b’u Burundi cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi. Babatera mu miryango yabo, bakabafata, bakabatuka, babakorera iyicarubozo, rimwe na rimwe bakanabica.”

Ubwoba bwabo babushingira kandi ku kuba hari undi musirikare wigeze gufatirwa ku kibuga cy’indege i Bujumbura, ubwo yari akubutse mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.

Si abo bonyine, kuko hari abandi basirikare babiri baherutse gusaba ubuhungiro mu kindi gihugu cya Afurika bikavugwa ko abo ari abasore babiri bari basoje amasomo y’ibya gisirikare muri Ethiopia.

Hari n’abandi babigenje batyo ubwo bari barangije ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, kimwe n’abandi bapolisi n’abasirikare basabye ubuhungiro mu bihugu bitandukanye by’i Burayi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ritangaza ko rikomeje kwitegura ko abasirikare b’u Burundi bakomeza kwiyongera basaba ubuhungiro.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Col.Gaspard Baratuza, atangaza ko na we azi iby’ubwo buhunzi bw’abo basirikare, gusa akavuga ko atumva neza impamvu batanze, akongera ko barimo bakoreshwa n’abanyapolitiki, bityo we akaba “yitandukanyije na bo”.

Col.Baratuza anamagana ibyakozwe na Col.Adolphe Manirakiza yasimbuye kuri uwo mwanya w’ubuvugizi bw’ingabo, weguye agahita yerekeza iy’ubuhungiro nyuma yo gusoza ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, aho yari n’umuvugizi w’izo ngabo za MINUSCA.

Raporo nyinshi z’imiryango itari iya leta zagiye zigaragaza ko hibasirwa kenshi ba Ofisiye bo mu bwoko bw’Abatutsi. Kuwa 12 Kanama 2016, Akanama ka Loni gashinzwe kurwanya iyicarubozo kagaragaje ko gahangayikishijwe n’ubwicanyi, kuburirwa irengero kw’aba Ofisiye n’abahoze mu gisirikare cy’u Burundi (ex-FAB).

Anschaire Nikoyagize, Umuyobozi w’Umuryango ‘Iteka’ urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yatangaje ko hari abashaka gushingira ibibazo by’u Burundi ku moko, nyamara bishingiye kuri politiki, dore ko byanaturutse kuri manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved