Kwamamaza

Abasirikare 17 ba Uganda bashinjwa ubujura bagejejwe imbere y’urukiko

Yanditswe kuya 2-08-2016 saa 22:07' na Ezechiel Mbananabo


Abasirikare ba Uganda 17 bari mu mutwe w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zibungabunga amahoro muri Somalia (AMISOM) bagejejwe imbere y’urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwimuriwe i Mogadishu mu Murwa Mukuru wa Somalia bashinjwa ubujura.

Aba basirikare bakekwaho kugurisha ibikoresho bya gisirikare na lisansi i Mogadishu ndetse umwe muri bo yemeye icyaha ahanishwa gufungwa umwaka umwe.

Ni ubwa mbere urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rujya gucira urubanza muri Somalia kuva izo ngabo zagera muri icyo gihugu mu myaka icyenda ishize nkuko BBC yabitangaje.

Uganda niyo ifite abasirikare benshi muri AMISOM. Muri 22,100 bari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia, abagera ku 6 200 ni aba Uganda.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved