00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashinwa batanu bashimutiwe muri RDC

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 23 Ugushyingo 2021 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Abashinwa batanu bashimutiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe utazwi wagabye igitero kuri Sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ku Cyumweru nibwo abo baturage b’u Bushinwa bashimuswe muri Kivu y’Amajyepfo mu gace ka Mukera.

Ambasade y’u Bushinwa muri icyo gihugu yavuze ko umutekano mu gace ka Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo ugoye cyane kuko hakomeje kugaragara ibikorwa bihungabanya abantu.

Ingero ni ubujura, ibikorwa byo gushimuta nk’ibyo byafatiwemo abo Bashinwa kandi ko bimaze kuba inshuro nyinshi.

Ntabwo irengero ry’abo baturage riramenyekana.

Ibice bikorerwamo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri RDC bikunze kuberamo umutekano muke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .