Abarwanyi batanu ba Al-Shabaab bakatiwe urwo gupfa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Gicurasi 2021 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo muri Somalia rwakatiye abarwanyi batanu bo mu mutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab igihano cy’urupfu.

Aba barwanyi barimo Mohamed Hashi Mumin (Abu-dayib), Abdulkadir Ahmed Ummal (Abu-Abdalla), Mohamed Ali Awke (Jeri), Mohamed Abdullahi Ayanle (Abbeyle) na Qasim Jaylani Al-Turabi bahawe iki gihano nyuma yo guhamywa n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Puntland icyaha cyo kugaba ibitero ibitero bigamije kugirira nabi abayobozi bakuru b’igihugu.

Uru rukiko rwavuze ko abahamijwe icyaha bafite iminsi 30 yo kujuririra iki cyemezo.

Aba bagabo bakatiwe iki gihano cy’urupfu nyuma y’uko ku wa 23 Mata uru rukiko n’ubundi rwari rwakatiye igihano nk’iki abandi barwanyi umunani bo muri Al-Shabaab nyuma yo kubahamya icyaha cyo kugaba ibitero mu gace ka Mudug byaguyemo abantu benshi.

Umutwe wa Al-Shabaab ushinjwa kuba inyuma y'ibitero by'iterabwoba byagiye byibasira Somalia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .