Abarwanyi batandatu ba FDLR bishwe, 15 batabwa muri yombi n’Ingabo za Congo

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 2 Nzeri 2016 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zatangaje ko mu bitero zagabye mu gace ka Bwito muri Rutshuru hagati ya tariki 25 na 31 Kanama, zishe abarwanyi batandatu ba FDLR abandi 15 bagatabwa muri yombi muri ako gace ko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Radio Okapi yatangaje ko ibi bitero byatumye hanafatwa abandi bantu 46 babanaga n’aba barwanyi barimo abana 12.

Amakuru yatanzwe n’Ingabo za Leta ya Congo avuga ko zanafashe imbunda icyenda zo mu bwoko bwa AK47, eshatu za rutura, gerenade yakorewe mu Bushinwa n’izindi ntwaro zinyuranye, mu gihe umusirikare umwe ku ruhande rw’Ingabo za Leta nawe yishwe.

Ibi bitero biri muri gahunda igamije guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC, Sokola II byakomereje mu duce twa Nyanzale, mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’Umujyi wa Goma ho mu gace ka Rutshuru.

Icyo gitero cyatumye abaturage babasha kugaruka mu mitungo yabo nyuma y’igihe kigera ku mezi abiri bahunze imirwano n’umutekano muke, baterwaga n’abarwanyi ba FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Umutwe wa FDLR ufatwa nk’uwashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse ukaba ukomeje gukwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu karere.

Ibi bitero bikomeje kubaho mu gihe Perezida wa RDC Joseph Kabila aheruka mu Rwanda muri Nyakanga, aho yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda uburyo barushaho guhashya uwo mutwe.

Ingabo za Congo zikomeje ibikorwa byo guhashya FDLR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza