Abarundi babyukiye mu myigaragambyo bashinja Abafaransa gushaka kubateza Jenoside

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 30 Nyakanga 2016 saa 04:55
Yasuwe :
0 0

Abarundi bazindukiye mu myigaragambyo bamagana Abafaransa n’icyemezo cyo kuboherereza intumwa zo kubungabunga amahoro n’umutekano.

Bavuga ko ibyo Abafaransa bashaka ari ugutuma mu Burundi haba Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nyakanga, Abarundi baramukiye mu myigaragambyo, bamagana icyemezo cy’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, cyo kohereza mu Burundi abapolisi 228 bo guhagarika ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu.

Abo barundi bari bitwaje ibyapa biriho ubutumwa butandukanye, bwamagana u Bufaransa kuko ari bwo bwazanye icyo gitekerezo.

Bimwe mu byapa bari bafite byariho ubutumwa bugira buti “u Bufaransa bushaka kuzana mu Burundi abantu bitwaje intwaro kugirango bakore Jenoside nk’uko byagenze mu Rwanda”.

Umwe mu badepite batowe mu Mujyi wa Bujumbura yashinje u Bufaransa ko iteka iyo bugeze muri Loni buba buvuga ibitagenda gusa ku Burundi kandi icyo gihugu (u Bufaransa) ari cyo gihangange gihagararira ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Nk’uko BBC ibitangaza, uwo mudepite yagize ati “…ntibishoboka ko mu Burundi hazanwa ingabo guhagararira amahobo mu gihe n’u Burundi bufite ingabo zagiye guhagararira amahoro mu bindi bihugu.”

Mu maso y’Umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura, Fréddy Mbonimpa, na we wari wifatanyije n’abari mu myigaragambyo, Ambasasaderi w’u Bufaransa, Gerrit Van Rossum, wari waje ahaberaga imyigaragambyo, ntiyaripfanye, yavuze ko abategetsi b’u Burundi ubwabo badasoanukiwe ineza iri mu kuboherereza abafasha gucunga umutekano.

Ambasaderi Gerrit Van Rossum yagize ati “Ntekereza ko abategetsi b’u Burundi babyumvise nabi cyane. Uriya mwanzuro wafashwe kugirango ufashe u Burundi kubona umuti w’ibibazo binyuze mu mutuzo. Dutegereje ubufatanye na Guverinoma kugirango uriya mwanzuro ushyirwe mu bikorwa kandi ntekereza ko bizaba byiza ku Burundi.”

Abajijwe ku magambo yanditse ku byapa by’abigaragambyaga, arimo n’avuga ko u Bufaransa ari bwo bukeneye abapolisi bo kubufasha gucunga umutekano kuruta u Burundi bitewe n’umubare w’abapfa bahitanywe n’ibitero by’iterabwoba, Ambasaderi Gerrit Van Rossum yabyamaganye.

Ati “Jye ndumva bidakwiye, ni ukwirengagiza ibitero by’iterabwoba bishobora kuba byagabwa aho ari ho hose ku Isi n’u Bufaransa burimo. Mumbabarire kuri icyo gisobanuro, gusa simbyumva ndetse nagirango mbabwire ko mbigaye.”

Iyo myigaragambyo yitabiriwe n’abantu benshi barimo abagenda ku magare ya siporo, hakabamo abategetsi batandukanye ndetse n’abadepite.

Abigaragambya bari bitwaje ibyapa byamagana u Bufaransa
Imyigaragambyo yitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Meya wa Bujumbura Mbonimpa na we yari mu myigaragambyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza