Abapolisi bane birukanwe bazira gucucura Goodluck Jonathan wigeze kuyobora Nigeria

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 4 Kanama 2017 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Abapolisi bane muri Nigeria birukanwe mu kazi kabo bashinjwa gutobora inzu ya Goodluck Jonathan wigeze kuyobora Nigeria, bakibamo televiziyo zigera kuri esheshatu na frigo eshatu, iwe mu murwa mukuru Abuja.

Abo bapolisi bashinjwa ko ibyo bikoresho babyibye bakabigurisha ku isoko rigurishirizwamo ibintu byakoze rya Pankera.

Umuvugizi wa Jonathan kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko abantu binjiye mu nzu ye bakamena inzugi, bakiba ibintu byose by’igiciro birimo utubati, ibitanda, ibikoresho by’ikoranabuhanga, ubwiherero, ibikoresho by’amashanyarazi, imitako n’imirimbo yari mu nzu.

Ukwirukanwa kw’abo bapolisi kwategetswe n’umuyobozi mukuru wa polisi, Ibrahim Idris, wiyemeje guhangana n’abapolisi bakomeje gusiga icyasha polisi ya Nigeria.

Abapolisi birukanwe ni ba sergeant Musa Musa, John Nanpak, Ogah Audu na Gabriel Ugah nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi, Anjuguri Manzah.

Itangazo yashyize ahagaragara rigira riti “Mu gushyira ahagaragara ibyavuye mu iperereza rya polisi ku kirego cy’ubujura bwakorewe muri Gwarimpa mu rugo rw’uwahoze ayobora Nigeria, Dr Goodluck Jonathan, ubuyobozi bwa polisi burifuza gutangaza ko hakurikijwe itegeko rigenga polisi ya Nigeria, hakurikiranywe abapolisi barindaga urwo rugo biza kugaragara ko aribo bahamwa n’icyo cyaha.”

Mu bindi aba bapolisi bashinjwa kwiba harimo ibyuma bizana ubukonje mu nyubako, imyambaro gakondo ndetse n’indi igezweho ya Jonathan, byose bikaba byaragurishijwe ku gasoko ka Gwarimpa mu murwa mukuru Abuja.

Goodluck Jonathan wigeze kuyobora Nigeria
Inzu ya Goodluck Jonathan yaracukuwe irangizwa bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza