Abanyarwanda barenga 20 bafatiwe muri Uganda bashinjwa kutagira ibyangombwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 Mata 2017 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Uganda yataye muri yombi Abanyarwanda barenga 20 bashinjwa kwinjira nta byangombwa muri iki gihugu, kuri uyu wa Gatatu.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate, yavuze ko abashinjwa kwinjira nta byangombwa bafashwe ahagana saa saba z’amanywa muri Kabale .

Nk’uko tubikesha New Vision, abo Banyarwanda bose bafashwe nta byangomwa by’inzira n’ibibaranga bafite.

Abo bafashwe berekeza i Kampala bari muri bisi ya Baby Coach iturutse i Kabale ifite pulaki UAM 897C.

Umuyobozi Wungirije wa Baby Coaches i Kabale, Amuza Mugume, yatangaje ko abo bagenzi bemerewe gutwarwa nk’abandi kuko bishyuye tike y’urugendo y’abajya i Kampala.

Yagize ati "Banyishyuye nk’undi mugenzi wese, sinari nzi ko baba muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko."

Kubw’ibyo Umuvugizi wa Polisi yakanguriye abatwara abagenzi kwirinda gutwara abagenzi badafite ibyangombwa, bashobora no kuba abagirira abaturage.

Bamwe mu Banyarwanda bafatiwe muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza