00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda babiri birukanywe ku butaka bwa Malawi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Gicurasi 2021 saa 12:20
Yasuwe :
0 0

Malawi igiye kohereza mu Rwanda Ufitese Celistin na Kacyatwa Sector, bafatiwe muri iki gihugu kubera kuhatura mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Malawi yafashe iki cyemezo nyuma y’uko bitegetswe n’ Umucamanza mu Rukiko rwa Mangochi ku wa 10 Gicurasi 2021.

Uyu mwanzuro wo kohereza mu Rwanda Ufitese Celistin w’imyaka 27 na Kacyatwa Sector w’imyaka 35 wafashwe nyuma yo kubahamya icyaha cyo gutura muri Malawi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umushinjacyaha yavuze ko aba Banyarwanda bafashwe ku wa 5 Gicurasi 2021 nyuma yo gusangwa mu gace bakoreragamo ubucuruzi kazwi nka ‘Makawa Trading Centre’ basabwe ibyangombwa birimo Passport barabibura.

Umushinjacyaha yakomeje avuga aba Banyarwanda uko ari babiri binjiye muri Malawi binyuranyije n’amategeko muri Mutarama 2021 baturutse muri Zambia.

Amakuru dukesha Malawi24 avuga ko mu gihe hakiri kunozwa uburyo aba bagabo babiri bakoherezwa mu Rwanda, babaye bafungiwe muri Gereza yo mu Murwa Mukuru i Lilongwe.

Mu gihe hakinozwa gahunda yo kohereza aba Banyarwanda babaye bafungiwe muri Lilongwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .