Abanyamulenge batabarijwe ku bwicanyi bakomeje gukorerwa: Ikiganiro kirambuye

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 26 Ugushyingo 2019 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Abanyamulenge bakomeje gutabarizwa kubera ubwicanyi barimo gukorerawa, mu gihe Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse n’umuryango mpuzamahanga nta kintu gikomeye babikoraho.

Mu kumenya byinshi ku birimo gukorerwa Abanyamulenge, IGIHE yaganiriye n’abantu barimo Umushakashatsi mu bijyanye n’amahoro no guhosha amakimbirane wo muri Kaminuza ya Groningen mu Buholandi, Paul Mutama na Pasiteri Mudage Byaho. Cyabaye ku wa 23 Ugushyingo i Den Haag mu Buholandi.

Ni ikiganiro cyibanze ku bwicanyi buri gukorerwa ubwoko bw’Abanyamulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Zone ya Fizi, Uvira na Mwenga.

Ubwicanyi bumaze gufata indi ntera

Mutama yavuze ko iki kibazo kibareba cyane kuko ari ahantu bavukiye bakahakurira, bakahagira imiryango, inshuti n’abavandimwe, kandi nk’ikiremwa muntu bafite inshingano zo kuvugira umuntu wese urengana aho ariho hose ku Isi.

Ati “Ikibazo rero cy’ubwicanyi buri gukorerwa Abanyamulenge ntabwo ari icya none ariko muri ibi bihe cyarushijeho kugira umurego udasanzwe, aho amako yo muri Congo arimwo Ababembe, Abafurebo n’abandi bahagurikiye hamwe bakorana ibakwe mu buryo budasanzwe mu kwica, gusenyera no kunyaga imitungo y’ubwoko bw’Abanyamulenge.”

“Ubu tuvugana imihana myinshi yarasenywe burundu ikaba itagituwe n’umuntu n’umwe, baraza rero bagatwikra abantu bose ntibasige n’inzu n’imwe ihagaze.

Yavuze ko ubusanzwe umutungo w’Abanyamulenge ushingiye ku buhinzi n’ubworozi, ariko muri ibyo bikorwa inka zabo zinyagwa, ku buryo kugeza ubu izirenga ibihumbi ijana zimaze kunyagwa zikabagwa izindi zikagurishwa hirya no hino ku masoko.

Yakomeje ati “Impunzi ziri hirya no hino mu mashyamba ya Congo zitagira abazitaho, zirenze ibihumbi mirongo irindwi, ikibazo ni kinini cyane, kigomba kuvugwa kandi n’abo bantu bagatabarizwa ubwicanyi bugahagarara.”

Mutama avuga ko ikintu kibabaje ari uko ibintu babonye bakiri bato birimo kwisubiramo, ku buryo nta gikozwe byaba uruhererekane rw’ubwicanyi.

Ubu bwicanyi bifite amateka maremare

Pasteur Mudage yavuze ko iki kibazo kibaraje inshinga, cyane ko uretse no kuba harimo kwicwa bene wabo, nta muntu uvukira kwicwa.

Ati “Ni ibintu bibabaje kuko ni ubwicanyi buba abantu bose baburebera, Isi yose amahanga yose acecetse, Abaturanyi b’Abanye-Congo b’Abanyamulenge bagahagurikira kubica kandi bikaba bimaze igihe kirerekire. Ba sogokuru na ba sogokuruza babiciyemo.”

“Igitangaje rero ni uko n’ubu byakajije umurego abantu bagakomeza kubirebera bacecetse, ni ikibazo gikomeye cyo kwitabwaho n’uwariwe wese hano ku Isi. Twebwe hano turi mu Burayi ariko nta mahoro dufite, ntidusinzira kuko bene wacu bashze bicwa, turatabaza.”

Yasabye ko ibihugu bigize ibiyaga bigari bihaguruka bigashakira umuti ubu bwicanyi, nk’uko ibihugu by’I Burayi byashyize hamwe nyuma ya jenoside yakorewe Abayahudi, bikozwe na Adolf Hitler afatanyije n’aba-Nazi.

Nk’umushakashatsi, Mutama avuga ko amateka ahamya neza ko kuva mu gihe cy’Abakoloni Abanyamulenge bari batuye muri Congo, bitandukanye n’ibivugwa ko bahatuye nyuma guhera mu 1959 cyangwa mu 1994.

Avuga ko uwashaka yanabireba mu nyandiko ziri mu bubiko mu Bubiligi zanditswe kera cyane ko Abanyamulenge n’abakorloni baje babasanga ku butaka bwa Congo.

Yakomeje ati “Ikindi kintu ni uko Abakoloni bakoze ubutegetsi budashingiye ku nzego bwite za Leta ahubwo bushingiye ku moko, bagasanga abafurero aho babasanze bakahita ubutaka bw’Abafurero, nabyo bifite umuzi muri ayo mateka, ubundi ubutaka ni ubwa Leta mbere yo kuba ubutaka bw’ubwoko.”

“Nyuma rero haje n’abandi bitaga ba Murere muri za 1960 hapfa abanyamulenge benshi za Kirumba n’ahandi henshi baratwikirwa baricwa nyuma na Mubutu amaze kuvaho, ubutegetsi bwa Kabila mukuru n’abamukurikiye, icyo gihe cyose imiyoborere ntiyigeze igira imbaraga zihagije zo kurinda abantu no kubabanisha mu mahoro.”

Yakomeje avuga ko hanakomeje kubaho ingengabitekerezo yo gutsemba ubwoko bw’Abanyamulenge, cyane cyane ubwoko bw’Abatutsi.

Yatanze ubuhamya ku byo yabayemo afite imyaka itandatu, ko babaga ahantu muri Byura muri Katanga, baterwa bakarara mu mashyamba inka zabo zikaribwa, bazira ko ari Abanyamulenge b’Abatutsi, ngo nibasubire iyo bavuye.

Ati “Izo mvugo n’ubu ni zo zigikoreshwa kandi aho twari dutuye ni kure cyane hatandukanye n’aho ubu birimo bibera, buri mutegetsi wese uje ku butegetsi aza avuga ati nzabirukanira bano bantu, akabigira iturufu bakamuyoboka.”

“Ikindi kintu kijyanye n’ingengabitekerezo kidutangaza ni ukuntu ariya moko yose atuye muri kariya gace ni amoko afite ibindi bapfa hagati yabo, ariko iyo bigeze mu kwica Abanyamulenge bose batuviraho inda imwe bagakorera hamwe, bigaragaza ko iyi ngengabitekerezo yafashe intera ndende, yumvikanwaho koko bemeranya ko umwanzi ari umututsi, umunyamulenge muri kariya karere.”

Avuga ko Se yishwe mu 1996 yicwana n’indi miryango 18, harimwo abana, abagore n’abasaza n’abakecuru ndetse kugeza ubu ntibarabashyingura.

Ati “Abo rero batwicaga turi abana muri Byura batuziza uko twavutse, mu 1996 batwicira ababyeyi, uyu munsi barongeye, ni ukuvuga ngo ikibazo cyabaye uruhererekane bw’urwicanyi rukurikira ibisekuru.”

“Abavuga rero ngo ni intambara y’amako cyangwa ikibazo cy’ubwenegiguhu ni ukubeshya, ni ukuyobya uburari, ikibazo ni ingengabitekerezo yo gutsemba ubwoko, kuko ibyo bakoresha n’uburyo bica ni kimwe n’ibyakoreshejwe muri jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda nayo yatugizeho ingaruka zikomeye.”

Amahanga yasabwe kutarebera

Pasiteri Mudage Byaho yavuze ko batabaza amahanga kubera ubu bwicanyi bwatangiye kera, bukaba bwongere kugaruka.

Mutama we avuga ko hakenewe ko hatangwa ubutabera mu byiciro bibiri, ubuhana n’ubwunga.

Ati “Birabaje kubona abantu bica abandi bagakomeza kwidegembya basakuza mu bitangazamakuru, niho ubwo butabera buhana rero bukenewe, abantu bakabihanirwa. Kubera rero ko himitswe umuco udahana, usanga buri wese yishyiriraho umutwe w’inyeshyamba uko yishakiye.”

“Ubutabera bwunga, akamaro kabwo ni ugushyira bose hamwe hakabaho kuganira kuko usanga abica biyita ko nabo abafite ibibazo, ariko iyo bicaye bakaganira mbese hakaba nka gacaca, bashobora kubona ibisubizo. Ibi rero ni Leta ibigiramo uruhare, hagomba kuboneka uburyo bwo gukemura ubu bwicanyi, abantu benshi bari mu mahanga bayobya, bakongeza, bahembera ubugome kuri za radio, internet n’ahandi bakamaganwa.”

Pasiteri Mudage (hagati) n'Umushakashatsi Mutama (iburyo) baganira n'umunyamakuru Karirima Aimable wa IGIHE
Paul Mutama, Umushakashatsi muri Kaminuza ya Groningen ku bijyanye n'amahoro no guhosha amakimbirane na Pasiteri Mudage Byaho mu kiganiro na IGIHE
Ubwo Mutama (ibumoso) na Byaho bari mu kiganiro rwagati na IGIHE

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza