00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamulenge basabwe guhora bibuka ababo biciwe mu Gatumba, birinda abagoreka amateka

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 Kanama 2021 saa 03:07
Yasuwe :
0 0

Imiryango y’Abanyamulenge ituye hirya no hino mu Rwanda no ku Isi hose muri rusange, tariki 13 Kanama yifatanyije n’inshuti kwibuka abavandimwe babo biciwe mu Nkambi ya Gatumba mu gihugu cy’u Burundi.

Hari mu ijoro ryo ku wa 12 Kanama 2004, ubwo impunzi z’Abanyamulenge bari barahungiye mu Nkambi ya Gatumba mu Burundi baturutse Uvira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Kinshasa, bagabwagaho igitero bakicwa.

Hashize imyaka 17, abo Banyamulenge bagabwego igitero aho kugeza ubu abazwi bahasize ubuzima bagera ku 166. Ku wa 13 Kanama, Abanyamurenge batuye hirya no hino ku Isi no mu Rwanda by’umwihariko bibutse izi nzirakarengane ziciwe mu Gatumba.

Mu muhango wo kwibuka izi nzirakarengane, Rev Past Dr Antoine Rutayisire uyobora Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani, yavuze ko nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga kwibuka ni ngombwa kandi bifite agaciro gakomeye.

Ati “Kwibuka ni ikintu gikomeye cyane abantu bakwiye gukora kuko gifite agaciro gakomeye, buriya Ubukristo bwacu ni idini ryubakiye ku kwibuka. Kwibuka biduha gutekereza, iteka buriya ikibazo dufite mu bantu bibuka, twibuka kugira ngo duhuze amateka yacu n’ibyabayeho, niyo mpamvu kwibuka bigira umumaro cyane kuko Imana ibwira abantu ngo mujye mwibuka kugira ngo mutazasubira mu bihe mwabayeho.”

Yakomeje agira ati “Kwibuka bisubiza agaciro abantu bacu, bitugirira umumaro twebwe turiho, ari nabyo nkunda kwibandaho cyane. Kuko iyo wibutse hari amarangamutima akuzamo bikagufasha kumenya niba warakize cyangwa ukirwaye.”

Rev Past Dr Rutayisire yasabye Abanyamurenge by’umwihariko ababuriye ababo i Gatumba kujya bibuka birinda guheranwa n’agahinda ahubwo baharanira kujya mbere.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umwe mu bafite ababo biciwe i Gatumba, Dr Aggée Shyaka Mugabe yavuze ko mu myaka yashize kugeza n’uyu munsi Abanyamurenge bakomeje gukorerwa ubwicanyi by’umwihariiko muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Dr Mugabe yavuze ko uretse mu Gatumba mu 2004, umwihariko ari uko bari bahunze ubwicanyi bwaberaga muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bagera i Burundi naho bakicwa.

Ati “Umwihariko wayo ni uko aba bantu biciwe mu butaka bw’amahanga aho bari baragiye gushaka umutekano nyuma yo kuwubura muri Congo kandi bakicirwa hafi y’Umuryango w’Abibumbye, ariwo ushinzwe amahoro.”

Yakomeje agira ati “Impamvu yo kwibuka ni ukugaragaza ukuri kubera ko hari abantu baba batazi amateka no kuba hari abagamije gupfobya no guhisha ukuri. Ni ugukomeza kwibuka kugira ngo twereke Isi n’inzego zifite ubutabera mu nshingano kugira ngo zibone aho zihera.”

Abarokotse mu Gatumba kandi bamaze no gushyiraho ihuriro bise ihuriro bise ‘Gatumba Foundation’ ,bizeye ko izakomeza gusaba ibihugu bya Congo n’u Burundi kugira icyo bikora kugira ngo ubutabera buboneke kandi Abanyamulenge bareke gukomeza kwicwa.

Abanyamulenge biciwe bunyamaswa mu Gatumba mu gihe bari bahahungiye bizeye umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .