00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Uganda bokeje Museveni igitutu ku kibazo cyayo n’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukwakira 2021 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’Umupaka wa Katuna muri Uganda uhana imbibi n’u Rwanda, basabye Museveni gusubukura ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda bigamije gushyira iherezo ku bibazo bimaze igihe mu mubano w’ibihugu byombi byatumye n’umupaka ubihuza ufungwa.

Kuva ibibazo by’u Rwanda na Uganda byafata indi ntera, abaturiye umupaka bari batunzwe n’ubucuruzi bakoreraga mu Rwanda batangiye gutaka ibihombo.

Umugenzuzi ku mupaka wa Katuna, Eric Sunday, yabwiye Daily Monitor ko ubu bamaze guhomba asaga miliyari y’amashilingi yagombaga kwinjira aturutse mu misoro.

Ati “Mbere y’uko umupaka ufungwa, twakusanyaga nibura miliyoni 400 z’amashilingi ku mwaka aturutse mu misoro y’ubucuruzi ishingiye ku byangombwa n’amafaranga ya parikingi ku modoka. Ubu ntabwo akiboneka.”

Uyu muyobozi yavuze ko kubera igihombo bahuye na cyo, babuze amafaranga yo kwishyura amazi n’ayo gukusanya ibishingwe.

Umuyobozi w’Umujyi wa Ryakarimira, Enock Kazooba, we yasabye ko habaho ibiganiro hagati y’impande zombi ku buryo zakemura ibibazo bihari kugira ngo imigenderanire yongere gushoboka.

Ibyo biganiro ngo biramutse byongeye gusubukurwa, byaha icyizere abaturage baturiye umupaka ko ubuzima bushobora kongera gushoboka.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko nta biganiro iteganya kugirana n’iya Uganda muri iki gihe.

Depite Mukasa Mbidde uhagarariye Uganda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa y’Iburasirazuba, EALA, aherutse kubwira IGIHE ko hari bamwe bakeka ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda cyatangiye mu 2019 ubwo Umupaka wa Gatuna wafungwaga, avuga abo bibeshya ahubwo bifite imvano ya kure cyane.

Ati “Gufunga umupaka, byari bigamije gukemura ikibazo. Ntabwo byo ubwabyo ari ikibazo. Icyo rero umuntu yakwibaza, ikibazo cyari ikihe?”

Uyu mugabo yavuze ko kuba abantu baravaga mu Rwanda, bakambuka umupaka bajya muri Uganda, bagahura n’ibibazo birimo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda, bakamara umwaka bari muri gereza nta muntu ubizi batotezwa, ari impamvu ikomeye yagombaga gutuma umupaka ufungwa.

Ati “Ibyo ubwabyo byatumye biba ikintu cy’ingenzi cyane kuri Guverinoma y’u Rwanda ifunga umupaka wayo ku buryo abaturage baguma ari bazima. Icya kabiri, Uganda yatangiye guhishira abantu bikekwa ko bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse kugirana n’abanyamakuru kuri RBA ku wa 5 Nzeli 2021, yavuze ko umubano mubi hagati y’ibihugu byombi urimo gufata indi ntera kuko ubu Uganda isigaye itwerera u Rwanda ibibazo rutanagizemo uruhare.

Ati “Bisa n’ibitagabanuka, bisa n’aho ari umurongo wa politiki uriho watanzwe ko ariko bigomba kugenda. Icyo twahisemo twebwe ni ukubireka uko bimeze, tukabirekera ba nyirabyo ngo babikemure. Twe icyo twakoze ni ukutagirira nabi Abanya-Uganda cyangwa abanyamahanga abo aribo bose ngo kubera ko igihugu cyabo cyatugiriye nabi cyangwa cyagiriye nabi Abanyarwanda.”

“Icya kabiri ni ukubaka ubushobozi bwo kwirinda kugira ngo ibikomoka aho bitazagera ubwo bitugirira nabi. Icya gatatu ni ugukomeza kubwira ababikora tubabaza tuti ariko ibi ni iki, murabikorera iki ? Dushakisha uko wenda amaherezo bizarangira ariko uko birangira bizaturuka kubabikora cyangwa ababigena hanze y’Igihugu cyacu aho nta bushobozi tuhafite ba nyirabyo nibo bazahitamo icyo bakora.”

Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni bamaze guhura inshuro enye kuva mu 2019 bavugana ku bibazo biri mu mubano w’ibihugu byombi.

Perezida João Lourenço wa Angola na mugenzi we wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi ni bo bahuza gusa ibyo biganiro ntibiratanga umusaruro kuko n’ubu Abanyarwanda bagihohoterwa muri Uganda, bagafungwa nta mpamvu, bagakorerwa iyicarubozo nyuma bakajugunywa ku mupaka bahindutse ibisenzegeri.

Hari n’abagira amahirwe make, ibyo bikorwa bikabaviramo urupfu. Ubu habarwa abarenga 20 bamaze gupfa muri ubwo buryo budasobanutse.

Ikindi kandi ni uko kuva Uganda igifasha imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo RNC mu gihe u Rwanda rwakunze kuyisaba kwitandukanya nayo.

Abanya-Uganda basabye Museveni gusubukura ibiganiro na mugenzi we w'u Rwanda bigamije gushakira umuti ibibazo bimaze igihe mu mubano w'ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .