00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu batatu bishwe na gerenade zatewe mu Mujyi wa Bujumbura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Nzeri 2021 saa 06:23
Yasuwe :
0 0

Abantu bagera kuri batatu baguye mu bitero bya gerenade byabereye mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki 20 Nzeri 2021.

Umunsi umwe mbere y’ibi bitero hari hatewe indi gerenade mu Murwa Mukuru wa Gitega ndetse ku wa Gatandatu nijoro harashwe amasasu hafi y’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Melchior Ndadaye.

Inkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga ko gerenade ebyiri zatewe kuri gare iherereye mu Mujyi wa Bujumbura ahagana saa moya z’ijoro.

Inzego zishinzwe umutekano zatangaje by’agateganyo ko umuntu umwe yahise apfa maze abandi 29 bagakomereka.

Iya gatatu ngo yatewe ku isoko rya Bujumbura yica abantu babiri, abandi batari bake barakomereka naho iya kane yatewe mu kivunge cy’abantu bari bategereje imodoka zitwara abagenzi mu nkengero z’umujyi wa Bujumbura.

Ntibiramenyekana abagize uruhare muri ibi bikorwa bihungabanya umutekano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .