00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 50 baguye mu bitero bibiri byo mu Burasirazuba bwa Congo

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 1 Kamena 2021 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Abantu bagera kuri 50 baguye mu bitero byabereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ubuyobozi butunga agatoki umutwe w’inyeshyamba ufitanye isano na ‘Islamic State’ kuba ari wo wabigizemo uruhare.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’akanama gashinzwe umutekano muri Kivu, yerekanye ko abantu 28 biciwe mu gace k’icyaro kitwa Boga mu gihe 22 biciwe muri Tchabi mu Ntara ya Ituri.

Umuyobozi w’umwe mu miryango itegamiye kuri leta muri ako gace yavuze ko ibi bitero byagabwe n’umutwe wa ADF ufite inkomoko muri Uganda ukaba ufitanye imikoranire na ‘Islamic State’, umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame y’idini ya Islam.

Abayobozi babiri muri ako gace baganiriye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, batangarije ko izi nyeshyamba zagabye ibitero mu nkambi yari isanzwe yarimuriwemo abantu bavanywe mu byabo n’umutekano muke.

Uduce twa Boga na Tchabi duherereye mu bilometero 10 uvuye ku mupaka utandukanya Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, agace kamaze igihe kavugwamo ihungabana ry’umutekano rikorwa n’umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Kugeza ku wa Gatanu ushize, inzego z’umutekano muri ako gace zatangaje ko kuva mu Ugushyingo 2019 hamaze kubarurwa abaturage bagera ku 1228 bamaze kwicwa mu gace ka Beni konyine. Nyuma y’ibi bitero biheruka, abantu 78 bamaze kwicwa mu minsi itandatu bose bari gushinjwa umutwe wa ADF.

Ku wa 11 Werurwe 2021, ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko ADF ifite aho ihuriye n’Umutwe wa Islamic State.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ku wa 06 Gicurasi ni bwo yatangaje ibihe bidasanzwe mu Ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru kubera ibibazo by’umutekano muke bikomeje kurangwa muri izo ntara ahanini bitewe n’abarwanyi ba ADF.

Abarwanyi ba ADF bashinjwa ko ari bo bagabye ibitero byahitanye abantu 50 mu Burasirazuba bwa Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .