00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 27 baguye mu myigaragambyo yamagana Ingoma ya Cyami muri Eswatini

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 10:44
Yasuwe :
0 0

Eswatini ni igihugu kimaze igihe kigendera ku butegetsi bwa Cyami ndetse ahagana mu 1970 cyaciye ibijyanye n’amashyaka, icyakora hashize iminsi hatangijwe imyigaragambyo y’abasaba ko Ubwami bucika, aho hatwitswe inzu nyinshi n’abantu bakahasiga ubuzima nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubucuruzi, Manqoba Khumalo, muri icyo gihugu.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Minisitiri w’Ubucuruzi Manqoba Khumalo, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko mu cyumweru gishize abantu 27 baguye mu myigaragambyo y’abasaba impinduka yaberaga muri icyo gihugu giherereye muri Afurika y’Amajyepfo.

Minisitiri Manqoba Khumalo yagize ati “Ni byo, ku bw’amahirwe make abantu 27 babuze ubuzima.”

Khumalo yahise yisegura avuga ko bagombaga gukoresha ingufu z’umurengera kugira ngo babashe guhagarika iyo myigaragambyo.

Ati “Ntibyari byagambiriwe ariko uburyo imyigaragambyo yabagamo byabaye ngombwa ko hakoreshwa ingufu kuko hanabayemo kurasana bigatuma haboneka inkomere.”

Khumalo yavuze ko urugomo rwinshi rwabaye hagati yo ku wa Mbere no ku wa Kane mu cyumweru gishize ndetse abaturage bamwe umuriro ukabasanga mu nyubako zatwitswe.

Abigaragambya bakomeje gusaba impinduka muri Eswatini, icyakora iyi leta yamaze kohereza imitwe y’ingabo kugira ngo ifashe abapolisi guhosha iyi myigaragambyo ikomeje kugenda ifata indi ntera.

Iki gihugu cyahoze cyitwa Swaziland, ntigikora ku nyanja gifite abaturage bangana na miliyoni 1.3 kikaba giherereye hagati ya Afurika y’Epfo na Mozambique.

Aha abigaragambya batwitse amapine mu muhanda uri mu Mujyi wa Mbabane muri Eswatini ku wa 29 Kamena 2021

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .