Abantu 26 biciwe mu gitero cyagabwe kuri hoteli muri Somalia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Nyakanga 2019 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Abantu nibura 26 biganjemo abanyamahanga ni bo bimaze kumenyekana ko biciwe muri hoteli ikomeye iherereye mu majyepfo ya Somalia, mu gitero yagabweho n’abantu bitwaje intwaro kigakomeretsa abandi 56.

Ni igitero cyatangiye ku wa Gatanu nijoro ubwo umuntu wari mu modoka irimo ibisasu yinjiye muri Asasey hotel iherereye ku cyambu cya Kismayo, igaturikira mu marembo yayo, maze abandi bantu bane bitwaje imbunda bagahita binjira muri iyo nyubako.

Umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab wigambye icyo gitero, iki gitero kikaba ari cyo gikomeye uyu mutwe ugabye muri Kismayo kuva wahirukanwa mu 2012.

Nk’uko BBC yabyanditse, umwe mu banyapolitiki wo muri ako gace, abanya-Kenya batatu, abanyamerika babiri, abanya-Tanzania batatu n’umwongereza umwe, ni bamwe mu baguye muri icyo gitero nk’uko byemejwe n’ubuyobozi.

Bivugwa ko ubwo icyo gitero cyabaga, iyo hoteli yari ikoraniyemo abayobozi batandukanye, baganiraga ku bikorwa by’amatora ategerejwe mu minsi iri imbere.

Byafashe nibura amasaha 12 kugira ngo inzego za leta ya Somalia zongere kugenzura iyi hoteli.

Abantu 26 baguye mu gitero cyagabwe kuri hoteli muri Somalia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza