00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 15 bahitanywe n’iruka rya Nyiragongo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 06:42
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko nibura abantu 15 aribo bamaze kumenyekana kuba bahitanywe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo kuwa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021.

Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya yavuze ko abantu icyenda baguye mu mpanuka y’imodoka bahunga mu gihe abandi babiri batwitswe n’amahindure ya Nyiragongo.

Hari imfungwa zari zifungiye muri gereza ya Munzenze zagerageje gutoroka zirafatwa. Muyaya yavuze ko muri iyo gereza abantu bane bapfuye bazize ingaruka z’iruka rya Nyiragongo.

Inzu zisaga 500 zangijwe n’iruka ry’icyo kirunga ryakurikiwe n’imitingito ya hato na hato, nkuko Associated Press yabitangaje.

Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku bana (UNICEF) ryatangaje ko hari abana basaga 170 baburanye n’ababyeyi babo ubwo bahungiraga mu bice bitandukanye kuri uyu wa Gatandatu.

Iruka rya Nyiragongo ryakangaranyije benshi ahanini bitewe n’ingaruka za hafi zibukwa icyo kirunga cyateje mu 2002 ubwo cyaherukaga kuruka, aho cyahitanye ubuzima bw’abasaga 250, abasaga ibihumbi ijana bagasigara ntaho kwikinga bafite.

Guverinoma ya Congo yohereje abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Goma no mu duce tuyegereye kugira ngo abagizweho ingaruka n’iryo ruka bafashwe.

Inzu zisaga 500 muri Goma no mu nkengero zayo zangijwe n'iruka rya Nyiragongo
Ibice byinshi byegereye Nyiragongo byagizweho ingaruka n'iruka ry'icyo kirunga kiri muri bike bicyaka ku isi
Inyubako nyinshi zasenywe n'amahindure ndetse n'imitingito yakurikiye iruka ry'ikirunga
Ibihumbi by'abaturage byahungiye kure kubera iruka rya Nyiragongo. U Rwanda rwakiriye abanye-Congo bagera ku bihumbi umunani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .