Abana bagera kuri 600 bamaze guhitanwa na Ebola muri RDC

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Nzeri 2019 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Ishami rya Loni rishinzwe kwita ku bana (UNICEF) ryatangaje ko guhera muri Kanama umwaka ushize icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abana bagera kuri 600 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

UNICEF yatangaje ko kuva icyo cyorezo cyakwaduka muri Congo, nibura abana 850 banduye.

Ebola imaze guhitana muri rusange abantu 2000 mu bantu ibihumbi bitatu bayanduye mu gihe cy’umwaka imaze iyogoza icyo gihugu.

UNICEF yatangaje ko hakenewe guhuza imbaraga mu buryo budasanzwe hagamijwe guhangana na Ebola.

Uyu muryango wagaragaje ko kuyihashya bishoboka cyane bagendeye ku gushyira imbaraga mu bushakashatsi bugamije gushakisha umuti wahangana na Ebola.

Icyakora, itangazo UNICEF yasohoye rivuga ko nta cyagerwaho abaturage batihutiye kwivuza igihe bafite ibimenyetso bya Ebola ndetse no gukurikiza ingamba zashyizweho zo kwirinda.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) watangaje ko Ebola muri Congo ari ikibazo gihangayikishije isi.

Guhera kuri uyu wa Gatandatu umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Gutterres yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Congo, mu kwifatanya n’abatuye icyo gihugu mu rugamba rwo guhashya Ebola.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza