Abakuru b’ibihugu byo mu karere bahangayikishijwe n’umwuka wa Politiki muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ukwakira 2017 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize Inama Mpuzamahanga y’Ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), bahangayikishijwe n’umwuka wa politiki ukomeje kutaba mwiza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku wa Kane mu nama ya karindwi yabahurije muri Congo Brazzaville nibwo iki kibazo cyagarutsweho.

Ibibazo bya politiki n’umutekano muri Congo Kinshasa ni bimwe mu ‘bihangayikishije’ nk’uko byatangajwe na Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso, ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi nama y’abakuru b’ibihugu.

Nguesso yabwiye bagenzi be ko hakwiye gushakwa uburyo amahoro yagaruka ndetse akabumbatirwa mu gihugu cy’igituranyi cye.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu yari yitabiriwe na Perezida Joseph Kabila wa RDC. Ni mu gihe hashize iminsi mike Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu itangaje ko nta matora y’Umukuru w’Igihugu ashoboka mbere y’umwaka wa 2019.

Iyi komisiyo yavuze ko izakenera indi minsi 504 yo kwitegura amatora. Ni mu gihe manda ya Perezida Kabila yarangiranye n’umwaka ushize ariko agakomeza kuyobora kugeza igihe hazategurirwa amatora yo gushaka uzamusimbura.

Ibi byatumye ibihugu bitandukanye by’ibihangange ku isi birimo u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bimwotsa igitutu ndetse bimushinja gushaka kugundira ubutegetsi.

Perezida Kabila uhatirwa kuva ku butegetsi, yabugiyeho mu 2001 asimbuye se Laurent Kabila wari umaze kwicwa ariko hakurikijwe Itegeko Nshinga icyo gihugu kigenderaho kuva muri 2006, amaze kuzuza manda ebyiri yemererwa naryo bityo bivuga ko atemerewe kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe.

Amasezerano yo ku wa 31 Ukuboza 2016 hagati y’ubutegetsi bwa Kabila n’abatavuga rumwe na bwo, yari yemeje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu, ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abayobozi b’Intara agomba kuba mu Ukuboza 2017. Gusa nayo ntazaba kuko Komisiyo y’Amatora yatangaje ko adashoboka mbere ya Mata 2019.

Perezida Nguesso ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi nama /Ifoto: Village Urugwiro
Perezida Kabila (ubanza iburyo) yari yitabiriye iyi nama /Ifoto: Village Urugwiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza