Kwamamaza

Abakuru b’ibihugu bya IGAD bategetse ko Machar asubizwa ku mwanya wa Visi perezida

Yanditswe kuya 6-08-2016 saa 19:45' na Ezechiel Mbananabo


Abakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba bihuriye mu muryango w’ubukungu,IGAD mu nama yabahuje i Adis Ababa muri Ethiopia bategetse ko Riek Machar utavuga rumwe n’Ubutegetsi muri Sudani y’Epfo asubizwa ku mwanya wa Visi Perezida nyuma kuwukurwaho na Perezida Salva Kiir mu minsi mike ishize.

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Machar yasimbujwe ku mwanya wa Visi perezida nyuma yo kunanirwa kubahiriza amasaha 48 yari yahawe ngo abe yagarutse mu Mujyi wa Juba.

Mu nama yahuje aba bakuru b’ibihugu bemeje ko muri Sudani y’Epfo hoherezwayo izindi ngabo ziyongera ku zari zihasanzwe (MINUSS) zo gucunga umutekano no kugarura amahoro, ndetse na Rieck Machar agasubira ku mwanya wa Visi perezida mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yashyizweho umukomo umwaka ushize.

Ibitangazamakuru muri Sudani y’Epfo byatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’iki gihugu, Ibrahim Ghandour, yavuze ko abayobozi mu Karere bari kugerageza kureba uburyo umutekano mu Mujyi wa Juba wacungwa binyuze mu ngabo z’akarere zigomba kwemerwa n’abagaba bakuru b’ingabo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba nkuko Ijwi rya Amerika ribitangaza.

Ati“ Twasabye ibiganiro hagati ya Kiir na Machar, ko Machar asubizwa ku mwanya wa Visi perezida, hakanashyirwa mu bikorwa uburyo bwo gucunga umutekano nkuko biteganyijwe mu gice cya Kabiri cy’amasezerano y’amahoro mu rwego rwo guhagarika burundu intambara no gutera intambwe mu gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe yose.

Abashyigikiye Kiir bavuga ko yasimbuje Machar by’igitaraganya nyuma y’uko yanze kugaruka i Juba, ariko we we yavugaga ko kugira ngo agaruke bagombaga kumuha ingabo zimurinda .”

Umuvugizi wa Machar, James Gadet Dak, yavuze ko azagaruka i Juba ari uko ingabo z’akarere zihageze gucunga umutekano no kugarura amahoro, kandi ko adakwiye kurenganwa ko yanze kuhagaruka.

Ati “Twishimiye icyemezo cya IGAD. Ibi nibyo twavugaga, ko dukeneye ikindi gice cya gatatu cy’ingabo i Juba kugira ngo zibe zashobora gutandukanya ibice bibiri by’ingabo zishyamiranye no kutarinda Dr Riek Machar wenyine, ahubwo n’ubuyobozi bwa Sudani y’Epfo burimo na Perezida Salva Kiir ubwe.”

Hari bamwe mu Banyasudani y’Epfo bibaza uburyo Machar ashobora kugaruka i Juba mu gihe Perezida Kiir yamaze kumusimbuza uwitwa Taban Den Gai, gusa we yamaze gutangaza ko afite ubushake bwo kuvaho nyuma y’icyemezo cyafashwe.

Mu kwezi gushize nibwo imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo za Perezida Salva Kiir n’iza Visi Perezida we Riek Machar, zihitana abasivili barenga 270 abandi bava mu byabo.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved