Abakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye inama y’u Bushinwa kuruta inama rusange ya Loni

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 6 Ukwakira 2018 saa 04:27
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’ibihugu bya Afurika ntibitabiriye Inama rusange ya 73 y’Umuryango w’Abibumbye nk’uko bitabiriye ku bwinshi iy’Ihuriro rya karindwi ku bufatanye n’u Bushinwa (FOCAC), yabaye mu kwezi gushize.

Mu gihe inama ya Beijing yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu 53, i New York mu nama ya Loni hagiyeyo 27.

Si ku bakuru b’ibihugu gusa, isesengura ry’ikinyamakuru Quartz cyagaragaje ko ibihugu 24 byohereje mu nama ya Loni abayobozi bo ku rwego ruciritse.

Mu bakuru b’ibihugu batitabiriye inama ya Loni harimo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.

Abandi babuze ni aba Somalia, Gabon, Uganda, Sénégal, byohereje ba Minisitiri b’Intebe n’ab’Ububanyi n’Amahanga.

Uretse abo banyafurika, inama rusange ya Loni yanabuzemo Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, Vladimir Putin uw’u Burusiya, na ’Chancelière’ w’u Budage Angela Merkel.

Swaziland isigaye yitwa eSwatini, nicyo gihugu kititabiriye inama yahuje u Bushinwa n’Afurika.

Abasesenguzi bavuga ko kutitabira Inteko Rusange ya Loni nk’uko bitabiriye iya FOCAC, byerekana aho aho abanyafurika bafite inyungu.

Haniyongeraho kuba Loni iri guhangana no kwita ku bibazo by’Isi mu gihe ingengo y’imari igabanuka, aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku buyobozi bwa Trump yagabanyije ayo yashyiragamo nyamara ari yo yatangagamo menshi.

Ubushakashatsi bw’ikigo ‘Development Reimagined’ buvuga ko nta rindi huriro ry’ibihugu ku migabane yose rirabasha kwitabirwa n’abakuru b’ibihugu bya Afurika benshi nk’irya FOCAC.

Perezida w’u Bushinwa nawe yagaragaje ko anezezwa n’uwo mubano n’ibihugu by’Afurika, abigenderera kenshi kuruta uko asura iby’u Burayi n’Amerika.

Ubwo muri Nyakanaga Perezida Xi Jinping yari muri Afurika y’Epfo mu nama y’Umuryango w’ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu uzwi nka “BRICS”, yanatangaje ko igihugu cye kizatanga miliyari 60 z’Amadolari mu myaka itatu mu gushyigikira ibikorwa by’iterambere muri Afurika.

Inama rusange ya 73 y'umuryango w'Abibumbye iherutse kubera i New York

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza