00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakuru b’ibihugu batandatu bageze muri Uganda aho bitabiriye irahira rya Museveni

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 11 Gicurasi 2021 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Abakuru b’ibihugu batandatu muri Afurika bamaze kugera muri Uganda aho bitabiriye umuhango w’ irahira rya Perezida Yoweri Museveni riteganyijwe kuri uyu wa Gatatu.

Kuri uyu wa Kabiri ababimburiye abandi barimo Perezida wa Somalia Mohamed Abdullahi Mohamed uzwi nka Farmaajo, Perezida w’ u Burundi Evariste Ndayishimiye, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo.

Mu bandi bakuru b’ibihugu bageze muri Uganda harimo Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe , Alpha Conde wa Guinea na Hage Gottfried Geingob wa Namibia.

Perezida Museveni w’ imyaka 77 azarahirira kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu kuva yafata ubutegetsi mu 1986.

Museveni yatsinze amatora yabaye muri Mutarama uyu mwaka atsinze ku majwi 58 %. Ni amatora yari ahanganyemo na Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine. Imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu yatangaje ko amatora yabayemo ubugizi bwa nabi bwibasiye abatavuga rumwe na Leta.

Uyu muhango w’ irahira ugiye kuba mu gihe Bobi Wine urugo rwe ruzengurutswe n’ abashinzwe umutekano habura amasaha make ngo Museveni arahire.

Hatangajwe ko internet kuri uyu wa Gatatu izaba yavuyeho muri Uganda mu kwirinda ikintu cyose cyarogoya irahira rya Museveni umaze imyaka 35 ku butegetsi.

Perezida wa Somalia, Farmajo ni umwe mu bageze muri Uganda kuri uyu wa Kabiri
Perezida Alpha Conde ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege cya Entebbe
Hage Gottfried Geingob wa Namibia ni umwe mu bageze muri Uganda kuri uyu wa Kabiri
Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye ubwo yari ageze i Kampala
Salva Kiir ubwo yururukaga indege ku kibuga cy'indege cya Entebbe
Perezida Emmerson Mnangagwa ni umwe mu bageze muri Uganda kuri uyu wa kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .