Kwamamaza

Abakuru b’ibihugu barahurira muri Togo mu nama idasanzwe ya AU

Yanditswe kuya 15-10-2016 saa 09:54' na Ntakirutimana Deus


I Lomé muri Togo hategerejwe inama ihuza abakuru b’ibihugu na guverinoma 54 bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe biga ku mutekano wo mu Nyanja.

Amazi yo mu nyanja muri Afurika afatwa nk’inkingi y’iterambere mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage kuri uyu mugabane.

Ni muri urwo rwego ikibazo cyayo kiza guhuriza hamwe abakuru b’ibihugu na Guverinoma bo mu bihugu 54 bigize umugabane w’Afurika, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2016 nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Aba bayobozi baraganira n’inzobere n’abayobozi mu byerekeranye n’ubukungu, aho baza gufata ingamba bakagena n’imirongo ngenderwaho ku bijyanye n’umutekano mu Nyanja muri Afurika.

Iyi nama idasanzwe iribanda ku ngamba zemejwe mu nama zahuje abagize AU nk’iyabereye i Yaoundé muri Cameroun muri Kamena 2013, Seychelles muri Gashyantare 2015, kugira ngo hashyirweho uburyo bwo kurinda inyanja nini n’intoya, mu gukomeza guharanira amahoro, umutekano n’ituze, kandi ngo amazi y’inyanja z’Afurika agirwe koko ahantu inkingi y’ibanze y’iterambere ry’uwo mugabane mu by’ubukungu.

Iyo nama irahuza abantu bageze ku bihumbi bitatu, barimo abaperezida 30.

Robert Dussey, Minisitiri muri Togo ushinzwe ububanyi n’amahanga yatangaje ko iyo nama yatumiwemo inzobere mpuzamahanga 80 zihurira ku meza ziganira ku bijyanye n’uko hakwirindwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bukorerwa mu Nyanja birimo ubwicanyi n’ubujura, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’uburobyi budakurikije amategeko. Baraganira kandi uburyo bwo kuzamura ubukungu bushingiye ku mutungo uboneka muri Afurika.

Mu nzobere zitabiriye iyo nama zirimo Carlos Lopes, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’ubukungu ya Loni ishinzwe Afurika (CEA), Madi Hamada, Umunyamabanga mukuru wa komisiyo ishinzwe inyanja nini y’Abahinde n’abandi.

Nubwo abakuru b’ibihugu na Guverinoma bahura uyu munsi hari ibindi bikorwa bitandukanye byabanjiriye iyi nama byatangiye tariki ya 11 Ukwakira 2016.

Robert Dussey, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Togo

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 8 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved