Abakuru b’ibihugu 53 by’Afurika bitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye n’u Bushinwa

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 3 Nzeri 2018 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Abakuru b’ibihugu 53 bya Afurika bitabiriye inama y’iminsi ibiri y’Ihuriro rya karindwi ku bufatanye n’u Bushinwa (FOCAC), igiye kuba ku nshuro ya Gatatu mu mateka yayo.

Iyi nama yateguwe bwa mbere mu 2001, irabera mu Mujyi wa Beijing kuva ku itariki ya 3-4 Nzeri 2018. Ifite insanganyamatsiko igira iti “Icyerekezo cy’Umuryango w’u Bushinwa na Afurika ukomeye kandi usangiye ahazaza”.

Mu bakuru b’ibihugu bayitabiriye harimo Perezida Paul Kagame unayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, wageze mu Bushinwa ku wa Gatandatu ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

Swaziland nicyo gihugu cyonyine kidafite umuntu ugihagarariye muri iyi nama iri bunitabirwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Abibumbye, Antonio Gutterres.

Jeune Afrique ivuga ko mbere y’uko iyi nama iba, bamwe mu bakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro na Perezida Xi Jinping, ndetse hashyirwa umukono ku masezerano agera ku icyenda, arimo ayo kubaka icyambu cya Ferkessedougou muri Côte d’Ivoire, kwagura ikibuga cy’indege cya Abidjan n’ayandi.

Mu bindi ibihugu byasinye amasezerano y’ubufatanye n’u Bushinwa harimo Gabon yemerewe inkunga ya miliyoni 180 z’ama-euros yo kubaka urugomero rwa Megawattas 70 na Nigeria izahabwa miliyoni 328 z’amadolari azashorwa mu mishinga y’itumanaho.

Hari kandi amasezerano yo kubaka imihanda muri Cameroun n’andi azasinywa kuri uyu wa Kabiri.

Minisiteri y’ubucuruzi mu Bushinwa igaragaza ko kuva mu 2015 bashora hafi miliyari eshatu z’amadolari muri Afurika buri mwaka.

Uko u Bushinwa bushora muri Afurika aho bukomeje kwagura isoko ry’abakoresha ibituruka mu nganda z’iki gihugu, ni nako kandi butanga inguzanyo zo gufasha mu mishinga itandukanye y’ibihugu bya Afurika.

Mu 2015 u Bushinwa bwemereye Afurika miliyari 60 z’amadolari mu gihe cy’imyaka itatu, inguzanyo Perezida Xi yavuze ko igamije “ubufatanye mu ishoramari” hagati y’igihugu cye n’ibya Afurika.

Ikigo The China Africa Research Initiative kigaragaza ko kuva mu myaka 20 ishize, ibihugu bya Afurika bibereyemo u Bushinwa ideni ringana na miliyari 132 z’amadolari.

Perezida Kagame n'abandi bakuru b'ibihugu bya Afurika bitabiriye inama ya FOCAC

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza