00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha internet batangiye gusoreshwa muri Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 04:31
Yasuwe :
0 0

Guhera kuri uyu wa Kane Uganda yatangiye gusoresha 12 % abagura ama-unités yo gukoresha kuri Internet, mu mugambi ifite wo kugabanya amadeni.

Kugeza mu 2020, Uganda yari ifite amadeni angana na miliyari 18.4 z’amadolari.

Umusoro mushya uje usimbura uwari washyizweho mu 2018 wo gusoresha abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, WhatsApp n’izindi.

Bivuze ko ku mafaranga umuturage azajya yishyura ngo abone internet, hazajya havaho 12 % by’umusoro wa Leta.

Ni umusoro winubiwe bikomeye n’abatuye Uganda, bagaragaza ko bizatuma ibiciro bya Internet bikomeza kwiyongera n’ubusanzwe bitari biboroheye.

BBC yatangaje ko umusoro utazajya wishyurwa kuri internet yaguzwe igenewe gukoreshwa mu bijyanye n’ubuvuzi ndetse n’uburezi nubwo nta buryo bwagaragajwe Leta izashobora kubitandukanya.

Umushinga wo gusoresha abakoresha imbuga nkoranyambaga wari watangijwe mbere ntiwatanze umusaruro ari byo byatumye Inteko Ishinga Amategeko ivugurura uwo mushinga.

Nko muri Nzeri 2019, Ikigo gishinzwe amahoro muri Uganda cyatangaje ko cyakusanyije miliyoni 14 z’amadolari mu gihe intego kwari ugukusanya miliyoni 80 z’amadolari kuri uwo musoro.

Mu bantu miliyoni 41 batuye Uganda abagera kuri miliyoni 23.6 bakoresha telefoni ngendanwa naho miliyoni 17 bakoresha internet.

Benshi mu batuye Uganda ntibishimiye umusoro mushya bagiye kujya bakatwa mu gihe baguze Internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .