Kwamamaza

Abagore babiri bikekwa ko ari Abanyarwanda batwikiwe muri Congo

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 16:02' na Rabbi Malo Umucunguzi


Abagore babiri bikekwako ko ari Abanyarwanda babiri biciwe i Butembo bashinjwa kuba bari bagiye guteza umutekano muke i Beni, bikanavugwa ko ari bakoranaga n’umutwe wa ADF.

Nyuma y’iminsi isaga 10 ubwicanyi bukomeye buhitanye abarenga 30 mu Mujyi wa Beni, umutekano ukomeje kuba muke muri ako karere ndetse abaturage bakajije umukwabu ku giti cyabo nko mu Mujyi wa Butembo uri mu bikometero bigera kuri 50.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama nibwo byatangajwe ko abo bagore bishwe. RFI yavuze ko byose bijya kuba, imodoka ebyiri zitwaye abagenzi zaturukaga mu bice bya Masisi, zahagaritswe mu marembo y’Umujyi wa Butembo n’itsinda ry’abaturage biyemeje kwirindira umutekano.

Iryo tsinda ngo ryagenzuraga indangamuntu, rikanita cyane ku kureba niba abo bagenzi bumva indimi zikoreshwa muri ako gace, Igiswahili n’iki Nande. Abo bagore babiri ngo batahuweho ko batazizi bahita bicwa ndetse baratwikwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru, Sikuli Uvasaka Makala, yamaganye ubugizi bwa nabi bwakorewe abo bagore, ababurira ababukoze agira ati ‘‘muri kwica inzirakarengane’’.

Umwe mu batanze ubuhamya, yavuze ko abo bagore bishwe kuko ‘‘bashakaga kwiyunga n’itsinda ry’abicanyi i Beni’’.

Umutekano umaze gukazwa n’abaturage mu Mujyi wa Butembo, aho urubyiruko rwakoze ama bariyeri ku mihanda minini y’uwo mujyi, ngo babashe kugenzura cyane imodoka zituruka mu duce tw’amajyepfo tugenzurwa n’inyeshyamba za FDLR.

Gusa hari n’uwahamije ko abo bagore bashobora kuba atari n’abavuga Ikinyarwanda, kuko umwe ngo akomoka Ituri undi agakomoka i Bukavu.

Umujyi wa Beni ukomeje kuberamo ubwicanyi budasanzwe kuva mu 2014, ndetse Umuryango w’Abibumbye ukavuga ko hamaze kwicwa abasaga 700, akenshi hakifashishwa intwaro gakondo, ubwicanyi bwitirirwa inyeshyamba zirwanya guverinoma ya Uganda, ADF.

Muri Beni hakomeje gukorwa ubwicanyi rimwe na rimwe hagakekwa impamvu zinyuranye kuko hasanzwe ugushyamirana hagati y’aba Nande n’aba Hutu.

Aba Nande bashinja aba Hutu gukorana na FDLR bagamije kubirukana ku butaka bwabo, mu gihe aba Hutu badahakana ko bari gushakisha ubutaka bwo guhinga, bashinja aba Nande kubabuza uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga bwo gutura aho bashaka.

Umujyi wa Butembo muri Kivu y'Amajyaruguru

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved