Abagera kuri miliyari 3.4 ku Isi babeshwaho n’amadolari atageze kuri 5.5 ku munsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ukwakira 2018 saa 06:08
Yasuwe :
0 0

Nubwo ubukene bukabije bugenda bugabanuka, ibipimo mpuzamahanga byerekana ko hakiri miliyari z’abantu bakirwana no kubona iby’ibanze nkenerwa mu buzima.

Banki y’Isi itangaza ko nibura hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi, ni ukuvuga miliyari 3.4 bakirwana no kubona iby’ibanze nkenerwa mu buzima.

Raporo ya Banki y’Isi ku bijyanye n’ubukene no gusangira ubukire, ivuga ko gutungwa no munsi y’amadolari 3.20 ku munsi uba uri mu murongo w’ubukene mu bihugu bifite ubukungu buciriritse mu gihe abatungwa n’amadolari 5.50 ku munsi ari abo mu bihugu bifite ubukungu buteye imbere.

Iyi banki ishishikajwe no kugera ku ntego yo kurandura ubukene bukabije, busobanura ko nta muntu uzaba ugitungwa no munsi y’idolari 1.9 ku munsi mu 2030.

Ivuga ko mu 2015 umubare w’abaturage baba mu bukene bukabije bagabanutseho 10% ariko umuvuduko bigabanukaho ugenda gake.

Perezida wa Banki y’Isi, Jim Yong Kim, avuga ko bashishikajwe no kurandura ubukene bitarenze mu 2030. Avuga ko ari ingenzi gushora imari mu bantu nk’imwe mu ngamba yo kurandura ubukene.

Abarenga miliyari 1.9 ni ukuvuga 26.2% by’abatuye Isi, batungwaga no munsi y’amadolari 3.20% ku munsi mu 2015. Abangana na 46% by’abatuye Isi batungwaga n’amadolari ari munsi ya 5.50 ku munsi.

Muri Aziya y’Uburasirazuba na Pacifika, umutungo w’abakene 40% wiyongereyeho 4.7% hagati ya 2010 na 2015. Gusa ariko aka karere gafite abaturage benshi batagira amazi meza.

Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, niko gace gafite ibihugu byinshi biri mu bukene bukabije, aho abatungwa no munsi y’amadolari 3.20 ariko bari hejuru y’idorali 1.90. Niho kandi hari ikibazo cyo kutabona serivisi z’uburezi n’ibikorwa remezo bitandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza