Abaganga batagira umupaka bashinje abasirikare ba Ethiopia kwica abaturage muri Tigray

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Werurwe 2021 saa 04:35
Yasuwe :
0 0

Abakozi b’Ishyirahamwe ry’Abaganga batagira Umupaka [MSF] muri Ethiopia batangaje ko mu ntangiriro z’iki cyumweru, babonye abasirikare ba leta bica abasivili mu gace ka Tigray.

Aba bakozi ba MSF bavuga ko ubwo bari mu modoka yabo ndetse n’izindi modoka rusange nto ebyiri zitwara abagenzi, baguye mu gaco k’ingabo bari mu muhanda munini, abo basirikare bahita basaba abagenzi kuva mu modoka.

BBC yatangaje ko icyo gihe abagabo bane bavanywe mu bandi bashyirwa ku ruhande bahita baraswa barapfa.

Mu buhamya bw’aba baganga batangaje ko nyuma y’aho bakomeje urugendo ariko bageze imbere bongera guhagarikwa n’abasirikare, maze babasohora mu modoka, umushoferi wabo bamukubitisha ikibuno cy’imbunda.

Minisitiri w’Intebe muri Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yavuze ko abakoze ubwo bugizi bwa nabi bazaburyozwa.

Amakimbirane hagati y’Ingabo za Leta ya Ethiopia n’Intara ya Tigray yatangiye mu ntangiriro z’Ugushyingo 2020, ariko byaje gufata indi ntera ubwo Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, yategekaga ko hakorwa ibitero bya gisirikare ku ngabo z’ishyaka riri ku butegetsi muri Tigray rya TPLF nyuma yo kuzishinja gutera Ikigo cy’Ingabo za Leta ya Ethiopia no kwigomeka.

Abiy Ahmed aheruka kuvuga ko mu mirwano iheruka kubera mu Ntara ya Tigray harimo n’ingabo za Eritrea, ndetse ko zishobora kuba zarahohoteye abaturage b’ako gace. Yatangaje ko imirwano yarangiye ariko iracyakomeje mu bice bitandukanye byo mu Karere.

Kuva umwuka mubi watangira gututumba hagati ya Leta ya Ethiopia n’Intara ya Tigray, ibihumbi by’abantu bimaze kwicwa ndetse n’abandi amagana bavanwe mu byabo.

Ingabo za Ethiopia zashinjwe kwica abaturage bane mu Ntara ya Tigray

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .