00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite ba EALA barishyuza umwenda wa miliyoni 1$

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Kamena 2021 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA barishyuza umwenda wa miliyoni imwe y’Amadorali (asaga miliyoni 986 Frw) baberewemo n’uyu muryango.

Uyu mwenda Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ubereyemo Abadepite ba EALA ngo ni ujyanye n’amafaranga bagenerwa n’amategeko kugira ngo bayakoreshe mu bintu bitandukanye.

Ibijyanye n’uyu mwenda byatangajwe ku wa 29 Kamena 2021, ubwo Perezida wa Komisiyo ishinzwe imirimo rusange (General Purpose Committee) muri EALA, Denis Namara yagezaga ku bunyamabanga bwa EAC, raporo isobanura amafaranga y’inyongera agomba gushyirwa mu ngengo y’imari y’uyu muryango.

Namara yavuze ko komisiyo ayoboye yabonye ubusabe bw’Abadepite ba EALA bw’uko batahawe amafaranga bemererwa n’amategeko, ubwo bari mu bikorwa byo kwemeza ingengo y’imari ya 2020/2021, ndetse n’andi bemererwa igihe bitabiriye inama.

Ibi birarane aba badepite bishyuza ni ibyo kuva mu mwaka wa 2019 kugeza mu 2020. Amakuru dukesha The New Times avuga ko ku wa 5 Nyakanga 2021 hazaterana Inama y’Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’uyu muryango kugira ngo iki kibazo gihabwe umurongo.

Si ubwa mbere Abadepite ba EALA bataka ibijyanye n’ibirarane kuko no muri Nzeri 2020 bahagaritse imirimo yo kuganira ku ngengo y’imari y’umuryango y’umwaka wa 2020/21, basaba kubanza kwishyurwa ibirarane bari bafitiwe guhera muri Werurwe 2020. Iki gihe bishyuza agera kuri miliyoni 2,5$

Inteko ya EALA igizwe n’abadepite 54, aho buri gihugu muri bitandatu bigize EAC gihagarariwe n’abadepite icyenda.

Abadepite ba EALA barishyuza umwenda wa miliyoni 1$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .