00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite ba EAC bagiye kujyana uyu Muryango mu nkiko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Kamena 2021 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Abadepite bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, baritegura kujyana Ubunyamabanga Bukuru bw’uyu Muryango mu Rukiko Rukuru rwawo (EACJ), babushinja kudakurikirana ikibazo cya Sudani y’Epfo, aho abaturage bayo bakishyuzwa amafaranga ya Visa mu gihe binjira mu bihugu binyamuryango.

Mu 2010, ibihugu bya EAC byasinye amasezerano y’Isoko Rusange akuraho amananiza ku ngendo z’abantu n’ibicuruzwa mu bihugu binyamuryango, icyo gihe igiciro cya Visa gikurwaho burundu.

Mu 2016, Sudan y’Epfo yinjiye muri uyu Muryango, ariko ikomeza gusaba abaturage baturutse mu bihugu bya EAC kwishyura 50$ mbere yo kwinjira muri icyo gihugu, ndetse abaturage bayo nabo bakomeza kwishyuzwa n’ibindi bihugu binyamuryango.

Mu 2018, Inama y’Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’uyu Muryango muri buri gihugu yasabwe kwicara igashakira umuti iki kibazo, ariko Abadepite ba EAC, barimo Kim Gai uhagarariye Sudani y’Epfo, bavuga ko nta cyakozwe kugeza ubu, ari nayo mpamvu bagiye kwitabaza inkiko.

Yagize ati “Ntabwo twakomeza gutyo muri uyu Muryango, rero twemeranyije ko Inama y’Abaminisitiri nitaramuka icyemuye iki kibazo, tuzajyana uyu Muryango mu Nkiko.”

Fred Mukasa Mbidde uhagarariye Uganda muri EALA yavuze ko kujya mu nkiko bizacyemura ibibazo byinshi, birimo ko Urukiko rushobora gutegeka ibihugu bigize uyu Muryango kubahiriza amasezerano agenga Isoko Rusange.

Ku ruhande rwa Uganda, bivugwa ko izakomeza kwishyuza abakomoka muri Sudani y’Epfo amafaranga ya Visa kugeza igihe icyo gihugu kizaba cyamaze kwemeza burundu amasezerano y’Isoko Rusange rya EAC.

Abadepite bazamuye iki kibazo mu gihe n’ubundi EAC iri mu biganiro bishobora kwemeza igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’umunyamuryango mushya, ari nayo mpamvu basaba ko ibi bibazo bivugutirwa umuti hakiri kare.

EALA ishobora kujyana Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC mu nkiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .