2016: Afurika yibiwe miliyari ebyiri z’amadolari mu bitero by’ikoranabuhanga

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 18 Werurwe 2017 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Inzobere mu by’ikoranabuhanga ziraburira amabanki y’ubucuruzi yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kongera ishoramari ashyira mu guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga kuko iki kibazo gikomeje gufata indi ntera.

Raporo ya 2016 ku bijyanye n’ubujura mu ikoranabuhanga, yakozwe n’umuryango utegamiye kuri leta wo muri Tanzania, Serianu, ivuga ko urwego rw’amabanki ruzibasirwa cyane, ikanagaragaza ko umwaka ushize ibihugu bya Afurika byibwe miliyari ebyiri z’amadolari binyuze mu bitero by’ikoranabuhanga.

The East African yanditse ko mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba gusa, Kenya yibwe miliyoni 171 z’amadolari, Tanzania yibwa miliyoni 85 z’amadolari mu gihe Uganda yibwe miliyoni 35 z’amadolari ya Amerika.

Mu Rwanda ntihagaragazwa ayibwe ariko Polisi y’Igihugu yahishuye ko umwaka ushize imwe muri banki zikorera mu gihugu yagabweho igitero cy’ikoranabuhanga cyari kigamije kwiba ibihumbi 700 by’amadolari, abarirwa muri miliyoni 574 z’amafaranga y’u Rwanda, abakigabye batahurwa batarabigeraho.

Mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu iherutse kubera i Davos, byagaragaye ko buri mwaka hagabwa ibitero by’ikoranabuhanga bigera kuri miliyari ebyiri. Gusa igiteye impungenge ni uko mu gihe uyu mubare wikuba kabiri buri mwaka, ibigo byinshi binini n’ibiciriritse bidafite ubushobozi bwo kwikingira ibyo bitero.

Inzobere mu ikoranabuhanga, Michael Niyitegeka, avuga ko amafaranga yibiwe mu bitero by’ikoranabuhanga ashobora kuziyongera mu gihe amabanki ataha umwanya gushora imari mu guhashya ibyo bitero.

Avuga ko kuba abafite ubushobozi bwo guhangana n’ibyo bitero ari bake ari kimwe mu bituma urwego rw’imari rukomererwa cyane no kubyirinda.

Iyo raporo igaragaza ko Kenya ariyo ifite abanyamwuga benshi mu guhangana n’ibyo bitero bagera ku 1400, Uganda ifite 300, Tanzania ifite 250. Igaragaza kandi ko 96% by’ibigo byo muri Afurika bishora imari iri munsi y’ibihumbi bitanu by’amadolari buri mwaka mu guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga, iyi mari ikaba idahuye n’ubukana bw’ikibazo.

Raporo y’Ikigo cy’Inzobere mu kurinda amakuru yo mu ikoranabuhanga, Sophos, iherutse kuburira ibigo by’imari ko muri uyu mwaka wa 2017 agakosa gato mu ikoranabuhanga gashobora gutuma ikigo gihomba amafaranga menshi nkuko byagenze kuri Banki Nkuru y’Igihugu muri Bangladesh.

Iyo raporo ivuga ko ibikorwa byo kwiba amakuru y’abantu n’ibigo bikomeje kwiyongera kandi ibyo bitero bikoresha ayo makuru atomoye y’abayobozi b’ikigo, hagamijwe kubayobya ngo bajye bishyura amafaranga ku makonti ya baringa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza