Perezida Kagame yasabye Afurika yose kotsa igitutu inyeshyamba zo muri Mali

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 29 Mutarama 2013 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Mu nama ya 20 y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yasoje imirimo yayo i Addis Abeba Ethiopia, ku wa 28 Mutarama 2013, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yasabye ibihugu bya Afurika yose guhaguruka bigafasha Mali guhashya inyeshyamba ziteza umutekano muke mu Majyaruguru y’icyo gihugu.
Perezida Kagame yagaragarije bagenzi be bayoboye ibihugu na za Guverinoma gutanga ubufasha mu kugarura amahoro muri Mali vuba na bwangu, kuko kubura amahoro kwayo ari ukuyabura kw’ Afurika yose (...)

Mu nama ya 20 y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yasoje imirimo yayo i Addis Abeba Ethiopia, ku wa 28 Mutarama 2013, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yasabye ibihugu bya Afurika yose guhaguruka bigafasha Mali guhashya inyeshyamba ziteza umutekano muke mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Perezida Kagame yagaragarije bagenzi be bayoboye ibihugu na za Guverinoma gutanga ubufasha mu kugarura amahoro muri Mali vuba na bwangu, kuko kubura amahoro kwayo ari ukuyabura kw’ Afurika yose muri rusange.

Akomeza avuga ko ahubwo inkunga yakabaye yaratanzwe kare. Perezida Kagame ati “Afurika ntabwo ikwiye gutegereza kohereza ingabo igihe intagondwa n’imitwe yitwaje intwaro yamaze gufata igice kirenze kimwe cya kabiri cy’igihugu kigize Afurika Yunze Ubumwe, zikora ibikorwa bya kinyamaswa, zica abasivili b’inzirakarengane, basenya inyubako zigaragaza umurage w’amateka y’Afurika.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ari igisebo kuri Afurika kuba itaratabaye hakiri kare Mali yugarijwe n’inyeshyamba, hakarinda gutabara abasirikare b’Abafaransa.

Perezida Kagame mu nama ya 20 ya AU i Addis-Abeba

Igihugu cya Mali ku munyamuryango wa AU nticyagakwiye kuba cyaratinze gutabarwa, nk’uko Perezida w’u Rwanda yabigarutseho, cyagize abayobozi baharaniye cyane ukwigenga kwa Afurika, by’umwihariko Perezida Modibo Keïta, Perezida wa mbere wa Mali na Alpha Oumar Konaré wayiyoboye hagati ya 1992 kugeza 2002. Konaré by’umwihariko yanayoboye AU.

Akomeza avuga ko bikenewe cyane ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wajya ufata ibyemezo kare. Ingabo za Afurika zizajya kubungabunga amahoro muri Mali (AFISMA), Perezida Kagame yagaragaje ko zizanafasha Leta ya Mali kwiyubaka inyeshyamba nizimara guhashywa.

Perezida w’u Rwanda yanatanze igitekerezo ko AFISMA na Guverinoma ya Mali baterwa inkunga ya miliyoni 50 z’amadolari .

U Rwanda rufite umwanya udahoraho mu kanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi, Perezida w’u Rwanda yatangaje ko AU nifata umugambi wo kujya gufasha Mali, ruzawukoresha mu gusaba Loni ko yabashyigikira.

Inama ya 20 y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza