Tariki ya 18 Gicurasi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 18 Gicurasi 2018 saa 07:04
Yasuwe :
0 0

Taliki ya 18 Gicurasi ni umunsi wa 138 w’umwaka usanzwe. Uyu mwaka usigaje iminsi 227 kugira ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Buri Mwaka, ni umunsi Mpuzamahanga w’Inzu Ndangamurage
Bimwe mu byibukwa kuwa 18 Gicurasi
1804 : France yahindutse ubwami (empire) Bonaparte wayiyoboraga kuva 1799, ahita afata izina ry’ubwami Napoléon 1er.
1920 : Muri Pologne /Poland havutse Karol Józef Wojtyła , wamenyekanye cyane ku izina Yohani Pawulo II. Ni umwe mu ba papa bakunzwe cyane kurenza abandi. Yabaye papa (...)

Taliki ya 18 Gicurasi ni umunsi wa 138 w’umwaka usanzwe. Uyu mwaka usigaje iminsi 227 kugira ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Buri Mwaka, ni umunsi Mpuzamahanga w’Inzu Ndangamurage

Bimwe mu byibukwa kuwa 18 Gicurasi

1804 : France yahindutse ubwami (empire) Bonaparte wayiyoboraga kuva 1799, ahita afata izina ry’ubwami Napoléon 1er.

1920 : Muri Pologne /Poland havutse Karol Józef Wojtyła , wamenyekanye cyane ku izina Yohani Pawulo II. Ni umwe mu ba papa bakunzwe cyane kurenza abandi. Yabaye papa wa 264. Papa Jean Paul II Bimwe mu byo yakoze abamubanjirije batakoze:

-Gusura ibihugu bitagiranaga umubano mwiza na Kiliziya

- Ni we Papa wa mbere winjiye mu Musigiti w’abasilamu,

- Ni we Papa wagezwe amajanja inshuro nyinshi n’abatarashoboraga kubikekwaho,

- Ni we Papa wegereye cyane abatari abayoboke ba Kiliziya Gatolika,

- Ni we Papa utari wabayeho Atari Umutaliyani, nyuma y’imyaka 456 yose, aba papa batorwaga babaga bavuka mu Butaliyani

Ingabo z’ibihugu bitandatu zari zihanganye n’Abadage zabashije kubohora Monte Cassino (Italie), ariko zibigeraho zitakaje abasirikare 115000. Uyu mubare ni uwababaruwe ku ruhande rw’Abongereza, Abafaransa , Abanyamerika, Abahinde, Abanya-Pologne n’abo muri Nouvelle Zelande.

1974 : I Pokhran mu butayu bwa Rajasthan, haturikiye igisasu cya kirimbuzi (bombe atomique) yiswe impinde. Ikirunga cy’umusozi Mutagatifu « Helens » (Portland - USA) cyararutse gihitana abantu 57, n’ubwo bari bagerageje kugihungira kure.

1991 : Yagiye mu kirere agaruka ku isi yahinduriwe ubwenegihugu. Ni Sergeï Krikaliev, umwe mu bashakashatsi basuye imibumbe itari iy’isi dutuye. Yavuye mu kirere cy’isi kuwa 18/05/1991 ari Umusoviyeti, agaruka ku isi kuwa 24/03/1992, atungurwa no kubwirwa ko atakiri umusoviyeti ahubwo yabaye ari Umurusiya.

1992 : Arianespace inzobereye mu kohereza satellite mu kirere yasinye amasezerano yo koherezayo satellite y’ijana (100ème sateliite à lancer ). Guitare yo mu bwoko «Acoustique » yigezwe gukoreshwa na David Bowie, nyuma igakoreshwa na Paul McCartney, igaherukwa na George Michael, yashyizwe ku isoko ku gaciro ka 220 000 £ (hafi miliyoni magana abiri na makumyabiri z’amafaranga, mu manyarwanda)

Gérard Depardieu Umukinnyi wa film, yakorewe ‘contrôle alcooltest’ asanganwa ubusinzi burenze inshuro eshanu igipimo kitabasha kwihanganirwa n’amategeko.

2000 : Ihirika ubutegetsi (coup d’état) ryari yateguwe muri Paraguay ryaburijwemo

2010: Nibwo ikiyaga Tanganyika cyapimwemo ubushyuhe buhanitse kitigeze kigira mu myaka 90 ishize. Tanganyika ni cyo kiyaga cya kabiri mu bugali muri Afrika nyuma ya Victoria, kikaba ikiyaga cya kabiri ku isi mu bujyakuzimu nyuma ya Baikal. Iki kiyaga gikora ku Burundi, Tanzaniya, RDC na Zambiya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza