Tariki 10 Mata

Yanditswe na Publisher
Kuya 10 Mata 2015 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 10 Mata ni umunsi w’101 mu minsi igize umwaka ugendeye ku ngengabihe ya Gregoire, hasigaye iminsi 265 umwaka ugasozwa.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1887: Ku munsi wa Pasika Papa Leo XIII yafunguye ku mugaragaro Kaminuza Gatorika ya Amerika.
1912: Ubwato bwa Titanic bwahagurutse ku cyambu cya Southmpton mu gihugu cy’Ubwongereza ku nshuro yabwo ya mbere ari nayo ya nyuma bwari bukoze urugendo.
1919: Ishyirahamwe ry’Abakinnyi ba golfe babigize umwuga, ryaratangiye (...)

Tariki ya 10 Mata ni umunsi w’101 mu minsi igize umwaka ugendeye ku ngengabihe ya Gregoire, hasigaye iminsi 265 umwaka ugasozwa.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1887: Ku munsi wa Pasika Papa Leo XIII yafunguye ku mugaragaro Kaminuza Gatorika ya Amerika.

1912: Ubwato bwa Titanic bwahagurutse ku cyambu cya Southmpton mu gihugu cy’Ubwongereza ku nshuro yabwo ya mbere ari nayo ya nyuma bwari bukoze urugendo.

1919: Ishyirahamwe ry’Abakinnyi ba golfe babigize umwuga, ryaratangiye muri USA i New York.

1957: Hafunguwe Canal de Suwez nyuma y’igihe cy’amezi atatu yari imaze ifunze.

1959: Habaye ubukwe bw’Umwami w’abami w’Ubuyapani Akihito yashyingiranwe na Michiko.

1972: Mu ntambara yashyamiranyaga Amerika na Vietnam, ku nshuro ya mbere guhera mu mwaka w’1967, USA yarashe Vietnam y’Amajyaruguru. 

1991: Mu Butariyani ikamyo nini yari ipakiye peteroli yagonganye n’imodoka ya Moby Prince hapfa bantu 140.

1992: Hakozwe ubwicanyi ahitwa Maraghar bwibasiye ubwoko bw’Abanyarumeniya, mu ntambara ya gisivile ya Nagorno-Karabahk.

Abavutse kuri uyu munsi

1735: Button Guinnet washyize umukono ku masezerano yo kwemeza ubwigenge bwa USA.

1973: Roberto Carlos, umukinnyi w’umupirw w’amaguru ukomoka muri Brazil wamenyekanye cyane mu ikipe ya Real Madrid.

Abatabarutse kuri uyu munsi

1585: Papa Gregory XIII

2010: Lech Kaczynski wari Perezida wa Pologne n’umugore we Maria Kaczynski baguye mu mpanuka y’indege Tu-154.

Hejuru ku ifoto:Perezida Lech Kaczynski waguye mu ndege ari kumwe n’umugore we
 
Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza