Tariki 20 Mata

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 20 Mata 2018 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Tariki 20 Mata ni umunsi w’111 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 255 umwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1303: Papa Boniface VIII yashinze Kaminuza ya La Sapienza i Roma.
1534: Jacques Carter yatangiye urugendo rwaje gutuma avumbura igihugu cya Canada na Labrador.
1689:Umwami James II yambitswe ikamba ry’ubwami. Imihango yabereye ahitwa Derry.
1792: Mu ntangiriro z’intambara y’impinduramatwara, igihugu cy’Ubufaransa cyatangaje ko kigiye mu ntambara (...)

 

 
Tariki 20 Mata ni umunsi w’111 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 255 umwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1303: Papa Boniface VIII yashinze Kaminuza ya La Sapienza i Roma.

1534: Jacques Carter yatangiye urugendo rwaje gutuma avumbura igihugu cya Canada na Labrador.

1689:Umwami James II yambitswe ikamba ry’ubwami. Imihango yabereye ahitwa Derry.

1792: Mu ntangiriro z’intambara y’impinduramatwara, igihugu cy’Ubufaransa cyatangaje ko kigiye mu ntambara n’igihugu cya Australiya.

1810: Perezida wa Venezuela Francisco de Miranda yatangaje ko icyo gihugu gibonye ubwigenge, kibohoye igihugu cya Espagne cyagikolonizaga.

1828: Uwitwa Réne Caillié yabaye umunyaburayi wa mbere winjiye mu Mujyi wa Timbuctou, uyu mujyi uherereye mu Burengerazuba bwa Afurika, mu gihugu cya Mali, nko mu birometero 15 uturutse ku mugezi wa Niger, mu Majyepfo y’ubutayu bwa Sahara.

1862: Louis Pasteur na Claude Bernard bashyize ahagaragara ku nshuro ya mbere uburyo bwo kwica mikorobe n’utundi dusimba dutera indwara dushobora kuboneka mu biribwa hifashishijwe gucanira buzwi ku izina rya Pasteurization.

Louis Pasteur ni Umufaransa w’umunyabutabire ndetse n’umuntu ukora inyigo mu bijyanye na za mikorobe. Yavukiye ahitwa Dole akaba azwi cyane mu bikorwa bijyanye no kurwanya mikorobe.

Claude Bernard yavutse tariki 12 Kamena 1813, umugabo ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa, uzwi cyane mu mwuga w’ubuvuzi bwibanda ku bice by’imbere mu mubiri bizwi mu rurimi rw’igifaransa nka Homeostasis.

1902: Bwa mbere, Pierre Curie na Marie Curie batuganyije ubutare bwa Radium chlorode. Pierre Curie yavutse tariki 15 Gicurasi, atabaruka tariki 19 Mata 1906. Ni Umufaransa uzwi cyane kubera uburyo yari umuhanga mu Bugenge, ndetse yahawe n’igihembo kitiriwe Nobel mu bijyanye n’Ubugenge. Ni umuhungu wa Dr Eugène Curie na Sophie Claire.

Marie Sklodowska Curie we ni umufasha wa Pierre curie yavutse tariki 7 Ugushyingo 1867 atabaruka mu mwaka w’1934. Yari umuhanga mu Butabire n’Ubugenge, yabaye umugore wa mbere wigishije muri Kaminuza ya Paris, aba umuntu wa mbere wahawe ibihembo bibiri byitiriwe Nobel kimwe cyo mu Butabire n’ikindi cyo mu Bugenge.
Umunabutabire Claude Bernard



1939: Hizihijwe isabukuru y’imyaka 50 y’amavuko ya Adolf Hitler, uyu munsi wabaye uw’ikiruhuko mu gihugu cy’Ubudage hose.

Muri iyi sabukuru habaye udushya twinshi, igitaramo cyo kuyizihiza cyatangiye mu masaha y’ikigoroba. Hakozwe akarasisi k’abasirikare babarirwa hagati y’ibihumbi 40 na 50. Iki gitaramo cyatumiwemo abasirikare bakuru(Officiels) ibihumbi 20. 

Ikirere cy’Umujyi wa Berlin cyari kiri kugurukiramo indege 162 z’intambara, ndetse kitabiriwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi baje kwizihiza iyi sabukuru dore ko Hitler yari yatanze icyiruhuko mu gihugu hose. 

1972: Icyogajuru Apollo 16 cyoherejwe ku kwezi cyiyobowe n’uwitwa John Young.

2008: Danica Patrick yatsinze irushanwa ryo gutwara amamodoka ryaberaga mu Buyapani ryitwa Indy Japan 300. Danica yabaye umugore wa mbere watsinze iri rushanwa. 

Abavutse kuri uyu munsi

1808: Umwami w’abami Napoleon III w’Ubufaransa.

1918: Kai Siegban, Umunyabugenge ukomoka mu gihugu cya Swedden wahawe igihembo kitiriwe Nobel.

Abatabarutse kuri uyu munsi

1314: Papa Clement V

1951: Ivanoe Bonomi, wabaye minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza