Kwamamaza

Tariki 30 Nyakanga

Yanditswe kuya 30-07-2014 saa 07:10' na SHIKAMA Dioscore


Tariki 30 Nyakanga ni umunsi wa Magana abiri na cumi n’ibiri mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itanu n’itatu uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
762: Hashinzwe Umujyi wa Baghdad, ushinzwe na Al-Mansur, Almanzor or Abu Ja’far Abdallah ibn Muhammad al-Mansur.
1502: Christopher Columbus yageze ku butaka bwa Guanaja, ku kirwa cya Bay ubwo yari mu rugendo rw’ubushakashatsi bwe.
1629: Igihugu cy’u Butaliyani cyibasiwe n’umutingito ukomeye, (...)

Tariki 30 Nyakanga ni umunsi wa Magana abiri na cumi n’ibiri mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itanu n’itatu uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

762: Hashinzwe Umujyi wa Baghdad, ushinzwe na Al-Mansur, Almanzor or Abu Ja’far Abdallah ibn Muhammad al-Mansur.

1502: Christopher Columbus yageze ku butaka bwa Guanaja, ku kirwa cya Bay ubwo yari mu rugendo rw’ubushakashatsi bwe.

1629: Igihugu cy’u Butaliyani cyibasiwe n’umutingito ukomeye, by’umwihariko umujyi wa Naples uhitana abantu barenga ibihumbi icumi.

1930: Ku nshuro ya mbere, ikipe y’igihugu cya Uruguay mu Mujyi wa Montevideo yashoboye kwegukana igikombe cy’isi.

1956: Perezida Dwight D. Eisenhower, yashyize umukono ku mwanzuro wari watowe na Kongere ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wemeje ikoreshwa rya In God We Trust nka Slogan y’iki gihugu.

1969: Mu ntambara ya Vietnam, Perezida Richard M.Nixon wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakoreye uruzinduko rutunguranye mu gihugu cya Vietnam y’Epfo, agiye guhura na Perezida Nguyễn Văn Thiệu ndetse n’abayobozi b’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1971: Muri gahunda y’ibyogajurua Apollo, muri misiyo yayo ya cumi na Gatanu, David Scott na James Irwin bashoboye kugera ku kwezi bitwaje n’imodoka ibasha kuhagenda izwi nka Lunar Rover.

1980: Vanuatu yatangaje ku mugaragaro ubwigenge bwayo.

2006: Hakozwe ubwicanyi bwiswe Qana massacre, ingabo za Israel zirwanira mu kirere zahitanye abaturage makumyabiri n’umunani, harimo abana cumi na batandatu, bose bakomoka mu gihugu cya Labanon.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1947: William Atherton, umukinnyi w’amafilimi ukomoka muri Amerika.

1947: Jonathan Mann, wigeze kuba umuyobozi mukuru wa gahunda yo kurwanya SIDA, mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku buzima.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi mu mateka

2005: John Garang de Mabior, umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Sudani, wayoboraga umutwe w’inyeshyamba zizwi nka Sudan People’s Liberation Army kuva mu mwaka w’1982 kugeza mu 2005, mu ntambara yakurikiwe n’imishyikirano y’amahoro.

John Garang yabaye Visi Perezida wa Sudan kuva muri Mutarama mu mwaka w’2005 kugera muri Nyakanga y’uwo mwaka, amaze gupfira mu mpanuka y’indege.

2007: Ingmar Bergman, wayoboraga ikorwa ry’amafilimi.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Tariki 31 Nyakanga
2016-07-31 07:30:00
Tariki 29 Nyakanga
2016-07-29 06:30:00
TARIKI 28 NYAKANGA
2016-07-28 06:00:00
Tariki 27 Nyakanga
2016-07-27 06:00:00
Tariki 26 Nyakanga
2016-07-26 06:30:00
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 31 July 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved