Kwamamaza

Tariki 30 Nzeri

Yanditswe kuya 30-09-2016 saa 06:00' na SHIKAMA Dioscore


Tariki 30 Nzeri ni umunsi wa 273 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 92 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya Gaturika irizihiza Mutagatifu Jérôme
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1399: Umwami Henry IV yabaye umwami w’igihugu cy’u Bwongereza
1860: Gariyamoshi ya mbere igendera ku marayirayi yo mu gihugu cy’u Bwongereza yatangiye kugenda, iyi gariyamoshi yahereye ahitwa Birkenhead muri Merseyside.
1882: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hashinzwe uruganda rutanga ingufu (...)

Tariki 30 Nzeri ni umunsi wa 273 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 92 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gaturika irizihiza Mutagatifu Jérôme

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1399: Umwami Henry IV yabaye umwami w’igihugu cy’u Bwongereza

1860: Gariyamoshi ya mbere igendera ku marayirayi yo mu gihugu cy’u Bwongereza yatangiye kugenda, iyi gariyamoshi yahereye ahitwa Birkenhead muri Merseyside.

1882: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hashinzwe uruganda rutanga ingufu z’amashanyariza agurishwa, uru ruganda rwaje guhabwa izina rya Appleton Edison Light Company ari naryo cyamenekaniyehio cyane, ibikorwa byayo byatangiriye ahitwa Fox River.

1895: Igihugu cya Madagascar cyahindutse ubukoloni bw’Abafaransa

1907: McKinley National Memorial yabaye inzu ndangamurage ya Perezida William McKinley ndetse n’umuryango we, yafunguriwe ahitwa Canton, muri Ohio, uyu yabaye Perezida wa 25 ku rutonde rw’abayoboye iki gihugu, yishwe mu mwaka w’1901.

1938: Igihugu cy’u Bwongereza, u BUfaransa n’u Budage ndetse n’u Butaliyani byashyize umukono ku masezerano yemerera igihugu cy’u Budage kwigarurira agace ka Sudetenland mu gihugu cya Czechoslovakia.

1939:Jeneral Władysław Sikorski yabaye umubozi mukuru w’ingabo muri Pologne wa Guverinoma yariri mu buhungiro.

1947: Repubulika ya Pakistani ndetse na Yemen byinjiye mu Muryango w’Ubumwe bw’Abibumbye

1955: Umukinnyi w’amafilimi uzwi cyane witwa James Dean yakoreye impanuka mu muhanda ari nayo yamubereye imvano yo kwitaba Imana.

1990: Dalai Lama yatashye ku mugaragaro ikirangamateka cyitwa Canadian Tribute to Human Rights mu gihugu cya Canada mu murwa wa Ottawa.

1991:Perezida wa Jean-Bertrand Aristide wo mu gihugu cya Haiti yakuwe ku butegetsei n’itsinda rya gisirikare.

Jean-Bertrand Aristide

1993: Umutingito wibasiye igihugu cy’u Buhinde byumwihariko akarere ka Marathwada muri Maharashtra, uyu mutingito wasize uhitanye ibihumbi by’abantu abandi bava mu byabo.

1999: Habaye impanuka ya kabiri ikomeye mu mateka y’igihugu cy’u Buyapani y’uruganda rukora ibijyanye n’ingufu za nuclear rwari Tōkai-mura, mu Majyaruguru y’iki gihugu.

2009: Umutingito ukomeye wibasiye igihugu cya Indonesia mu gace ka Sumatra, uhitana abantu bagera ku 1115.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1917: Park Chung-hee, wabaye Perezida wa Koreya y’Amajyepfo.

1986: Christian Zapata, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Columbia

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1897: Mutagatifu Thérèse of Lisieux

2003: Yusuf Bey,wabaye umuyobozi w’itsinda ryitwa Black Muslim ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Tariki ya 11 Ukwakira
2016-10-11 07:00:00
Tariki ya 10 Ukwakira
2016-10-10 07:00:00
Tariki ya 9 Ukwakira
2016-10-09 07:00:00
Tariki ya 7 Ukwakira
2016-10-07 06:00:00
Tariki ya 6 Ukwakira
2016-10-06 06:30:00
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 11 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved