Kwamamaza

Tariki 29 Kanama

Yanditswe kuya 29-08-2015 saa 06:00' na SHIKAMA Dioscore


Tariki 29 Kanama ni umunsi wa magana abiri na mirongo ine na gatatu mu minsi igize umwaka hasigaye iminsi ijana na makumyabiri n’ibiri uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza abatagatifu Sabine na Hypace.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1825 : Igihugu cya Portugal cyahaye ubwigenge Brazil.
1831: Michael Faraday, umuhanga mu butabire n’ubugenge yavumbuye icyo yise electromagnetic induction. 1869: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hafunguwe umuhanda wa gari (...)

Tariki 29 Kanama ni umunsi wa magana abiri na mirongo ine na gatatu mu minsi igize umwaka hasigaye iminsi ijana na makumyabiri n’ibiri uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza abatagatifu Sabine na Hypace.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1825 : Igihugu cya Portugal cyahaye ubwigenge Brazil.

1831: Michael Faraday, umuhanga mu butabire n’ubugenge yavumbuye icyo yise electromagnetic induction.

1869: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hafunguwe umuhanda wa gari ya moshi wahawe izina rya Mount Washington Cog Railway .

1871: Mu gihugu cy’u Buyapani, Umwami w’Abami wari ufite izina ry’ubwami rya Meiji yatangaje ihagarikwa ry’uburyo bwo kuyobora butegereye abaturage buzwi nka han system, ashyiraho uturere n’intara nka bumwe mu buryo bwo kwegereza ubuyobozi abaturage.

1898: Hatangiye ikompanyi ya Goodyear ikora ibijyanye n’amapine y’amamodoka.
Ubundi yashinzwe ifite izina rya The Goodyear Tire & Rubber Company ishingwa n’uwitwa Frank Seiberling.

1907: Ikiraro cya Québec cyaguye kiri kubakwa gihitana abantu bagera kuri 75.

1949: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zakoze igerageza ku bisasu bya kirimbuzi bizwi nka atomic bomb; iri suzuma rizwi nka First Lightning ryabereye muri Kazakhstan ahitwa Semipalatinsk.

1997: Mu gihugu cya Algeria intagondwa zo mu mutwe w’Abayisilamu GIA (Armed Islamic Group of Algeria ) zakoreye ubwicanyi abaturage, zivugana abagera kuri 98. Ubu bwicanyi buzwi cyane nka Rais massacre.

2005: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika inkubi y’umuyaga ikomeye wiswe Katrina wibasiye zimwe muri Leta z’iki gihugu, cyane cyane Louisiana na Florida, ihitana abantu bagera ku 1836 ndetse wangiza ibintu bifite agaciro kagera kuri miliyari 80 z’amadolari y’Amerika.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1876: Kim Gu wayoboye mu buryo bw’agateganyo igihugu cya Koreya.

1978: Celestine Babayaro, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Nigeria.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2003: Sayed Mohammed Baqir al-Hakim wabaye umuyobozi wa Irak.

2007: Alfred Peet, rwiyemezamirimo wo mu gihugu cy’u Budage washinze Peet’s Coffee & Tea.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Tariki 29 Nyakanga
2016-07-29 06:30:00
TARIKI 28 NYAKANGA
2016-07-28 06:00:00
Tariki 27 Nyakanga
2016-07-27 06:00:00
Tariki 26 Nyakanga
2016-07-26 06:30:00
Tariki 25 Nyakanga
2016-07-25 07:00:00
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 30 July 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved