Kwamamaza

Tariki 28 Ugushyingo

Yanditswe kuya 28-11-2014 saa 08:16' na SHIKAMA Dioscore


Tariki 28 Ugushyingo ni umunsi wa 333 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 32 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1942: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, inkongi yibasiye Umujyi wa Boston mu nzu y’urubyiniro Cocoanut Grove ihitana abantu bagera ku 4991.
1958: Igihugu cya Tchad, Repubulika ya Congo ndetse na Gabon byabonye ubwigenge, byibohora ingoyi y’ubukoloni bw’Abafaransa.
1960: Igihugu cya Mauritania cyigobotoye ubukoloni bw’u Bufaransa, gitangira (...)

Tariki 28 Ugushyingo ni umunsi wa 333 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 32 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1942: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, inkongi yibasiye Umujyi wa Boston mu nzu y’urubyiniro Cocoanut Grove ihitana abantu bagera ku 4991.

1958: Igihugu cya Tchad, Repubulika ya Congo ndetse na Gabon byabonye ubwigenge, byibohora ingoyi y’ubukoloni bw’Abafaransa.

1960: Igihugu cya Mauritania cyigobotoye ubukoloni bw’u Bufaransa, gitangira kwigenga.

1966: Mu Burundi hahiritswe ingoma ya cyami, bikozwe n’uwitwa Michel Micombero wari Minisitiri w’intebe, aho yahiritse umwami Mwambutsa IV, ahita aba Perezida wa mbere w’iki gihugu kuva mu 1966 kugera mu 1976.

Michel Micombero

1971: Wasfi al-Tal wari Minisitiri w’intebe yivuganwe n’abitwa Black Semptember, umutwe wo mu ishyaka Palestine Liberation Organization.

1975: Igihugu cya Timor y’Iburasirazuba cyatangaje ukwigenga kwacyo, cyigobotora Portugal.

1980: Mu ntambara yahuje Iran na Irak mu gikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Morvarid , 70% by’ igisirikare kirwanira mu mazi cya Irak cyasenywe n’icya Iran nyuma yo gusakiranira mu kigobe cya Perse. Uyu munsi wahise uba uw’ingabo zirwanira mu mazi mu gihugu cya Iran.

1981: Mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda ahitwa i Kibeho, habaye amabonekerwa, aho abana b’abakobwa bari abanyeshuri babonekewe na Bikira Mariya.

2002: Umwiyahuzi yibasiye hoteli y’Abayahudi iri i Mombasa muri Kenya, bagenzi be bandi bananirwa guhanura indege ya Arkia Israel Airlines Flight 582 bakoresheje misile.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1963: Jesus Ledesma Aguilar ukomoka mu gihugu cya Mexico.

1979: Hakeem Seriki azwi cyane nka Chamillionaire, umuhanzi w’Umunyamerika wo mu njyana ya rap. Ni na rwiyemezamirimo dore ko ari nawe muyobozi mukuru wa Chamillitary Entertainment ikora ibijyanye n’imyidagaduro. Ni nawe washinze The Color Changin’ Click.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2001: William Reid, Umwongereza watwaraga indege, yigeze kugenerwa igihembo nk’umuntu washoboye kwambukiranya ikiyaga cya Victoria.

2010: Leslie Nielsen, umukinnyi w’amafilimi wo muri Amerika, wavukiye mu gihugu cya Canada.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Tariki 25 Nyakanga
2016-07-25 07:00:00
Tariki 24 Nyakanga
2016-07-24 06:53:47
Tariki 22 Nyakanga
2016-07-22 10:32:50
Tariki 21 Nyakanga
2016-07-21 07:30:00
Tariki ya 19 Nyakanga
2016-07-19 08:33:00
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 25 July 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved