Kwamamaza

Tariki ya 28 Nzeri

Yanditswe kuya 28-09-2015 saa 08:34' na SHIKAMA Dioscore


Tariki 28 Nzeri ni umunsi wa 272 mu minsi igize umwaka hasigaye iminsi 95 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza abatagatifu Néon wahowe Imana na Salonius wari Umusenyeri wa Genève.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1791: U Bufaransa bwabaye igihugu cya mbere ku mugabane w’u Burayi cyatangiye guha agaciro n’uburenganzira Abayahudi bari batuye muri iki gihugu.
1844: Oscar I yabaye Umwami w’igihugu cya Sweden.
1867: Umujyi wa Toronto wabaye Umurwa Mukuru (...)

Tariki 28 Nzeri ni umunsi wa 272 mu minsi igize umwaka hasigaye iminsi 95 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza abatagatifu Néon wahowe Imana na Salonius wari Umusenyeri wa Genève.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1791: U Bufaransa bwabaye igihugu cya mbere ku mugabane w’u Burayi cyatangiye guha agaciro n’uburenganzira Abayahudi bari batuye muri iki gihugu.

1844: Oscar I yabaye Umwami w’igihugu cya Sweden.

1867: Umujyi wa Toronto wabaye Umurwa Mukuru w’Intara ya Ontario.

1944: Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete cyavuye mu nkambi ya gisirikare ya Klooga, mu gihugu cya Estonia.

1950: Igihugu cya Indonesia cyinjiye mu Muryango w’Ubumwe bw’Abibumbye.

1951: Columbia Broadcasting System (CBS) ni televiziyo yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuri iyi tariki yashyize aharagaragara inyakiramashusho(televiseurs) zigurishwa zigaraza amashusho ari mu ruvange rw’amabara ku buryo bigaraza neza.

1960: Igihuga cya Mali na Senegal byashyizwe mu Muryango w’Ubumwe bw’Abibumbye.

1961: Coup d’etat ya gisirikare yabereye i Damascus yakuyeho ubumwe bwa Misiri na Syria ikitwaga United Arab Republic.

1995: Uwitwa Bob Denard afatanyije n’itsinda ry’abacanshuro bahiritse ubutegetsi bw’igihugu cy’ikirwa cya Comoros.

1996: Mohammad Najibullah yishwe urubuzo n’ingabo zigize intagorwa z’Abatalibani (Taliban).

2000: Ariel Sharon wari Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Israel yagiriye uruzinduko ku musigiti wa Al Aqsa Mosque, Abayahudi bayita Temple Mount muri Yeluzalemu.

2009: Ingabo ziyobowe na Capt. Moussa Dadis Camara mu gihugu cya Gineya zarashe ku bigaragambya zirabakomeretsa abandi bahasiga ubuzima,abenshi mu bigaragambya bashyizwe ku kibuga cy’Umupira w’amaguru cyiswe Stade 28 Nzeri, akaba ari ikibuga giherereye muri Conakry cyakira abantu bagera ku bihumbi 35.

Capt. Moussa Dadis Camara

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1982: Anderson Varejão wari umukinnyi wa Basketball ukomoka mu gihugu cya Brazil.

1986: Andrés Guardado, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomo mu gihugu cya Mexique.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2000: Pierre Trudeau wabaye Minisitiri w’Intebe.

2002: Hartland Molson, akomoka mu gihugu cya Canada,yari umushoramari, Umunyapolitiki ndetse n’umuyobozi mu bijyanye na siporo.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Tariki 31 Nyakanga
2016-07-31 07:30:00
Tariki 29 Nyakanga
2016-07-29 06:30:00
TARIKI 28 NYAKANGA
2016-07-28 06:00:00
Tariki 27 Nyakanga
2016-07-27 06:00:00
Tariki 26 Nyakanga
2016-07-26 06:30:00
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 31 July 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved