Kwamamaza

Tariki 24 Ugushyingo

Yanditswe kuya 24-11-2016 saa 04:30' na SHIKAMA Dioscore


Tariki 24 Ugushyingo ni umunsi wa 328 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi igera kuri 37 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uy munsi mu mateka
1859: Umuhanga mu mihindagurikire y’ibinyambuzima Charles Darwin yashyize ahagaragara igitabo yise ’On the Origin of Species’, isabukuru yacyo ikunze guhabwa inyito y’umunsi w’imihindagurikire (Evolution Day).
1932: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Mujyi wa Washington, ibiro by’iperereza bikorera imbere muri iki gihugu bizwi nka FBI (...)

Tariki 24 Ugushyingo ni umunsi wa 328 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi igera kuri 37 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uy munsi mu mateka

1859: Umuhanga mu mihindagurikire y’ibinyambuzima Charles Darwin yashyize ahagaragara igitabo yise ’On the Origin of Species’, isabukuru yacyo ikunze guhabwa inyito y’umunsi w’imihindagurikire (Evolution Day).

1932: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Mujyi wa Washington, ibiro by’iperereza bikorera imbere muri iki gihugu bizwi nka FBI byafunguye inzu ikorerwamo isuzuma (FBI Lab).

1963:Mu ntambara ya Vietnam, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Lyndon B. Johnson yemeje ko igihugu cye kigiye gukomeza gushyigikira igihugu cya Vietnam y’Amajyepfo mu buryo bw’ubukungu n’igisirikare .

1965: Perezida Joseph Désiré Mobutu yageze ku butegetsi, aba Perezida wa kabiri w’iki gihugu. Yahise ahindirurira izina acyita Zaïre mu mwaka w’1971, yamaze imyaka irenga mirongo itatu aza guhirikwa ku butegetsi n’inyeshyamba mu mwaka w’1997.

Mobutu

1966: Impanuka y’indege TABSO 101 yabereye hafi ya Bratislava mu cyahoze ari Czechoslovakia igwamo abantu bagera kuri 82.

1974: Abashakashatsi Donald Johnson na Tom Gray bavumbuye ibisigazwa bigera ku mpuzandengo ya 40% ry’igufa ry’umukurambere wiswe Australopithecus afarensis uhabwa agatazirano ka Lucy. Iyi yabaye imvano y’uko itsinda rya The Beatles rihanga indirimbo ya Rock bise ’Lucy in the Sky with Diamonds’. Ibi bisigazwa babikuye mu kibaya cya Awash mu gihugu cya Ethiopia.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1952: Norbert Haug, umuyobozi w’uruganda rwo mu Budage rukora imodoka za siporo za Mercedes-Benz.

1971: Cosmas Ndeti, umukinnyi w’imikino ngororangingo.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1991: Freddie Mercury, umuririmbyi ukomoka mu gihugu cya Tanzania.

2010: Huang Hua, umunyapolitiki wo mu gihugu cy’u BUshinwa.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Tariki 9 Ukuboza
2016-12-09 07:37:00
Tariki ya 7 Ukuboza
2016-12-07 06:30:00
Tariki 6 Ukuboza
2016-12-06 06:51:03
Tariki ya 4 Ukuboza
2016-12-04 06:30:00
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 10 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved