Kwamamaza

Tariki ya 24 Kanama

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 05:46' na Shikama Dioscore


Tariki 24 Kanama ni umunsi wa Magana abiri na mirongo itatu n’irindwi mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na makumyabiri n’umunani mu minsi igize umwaka. Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1690 : Mu gihugu cy’u Buhinde hashinzwe umujyi wa Calcutta.
1912 : Alaska yabaye imwe mu zigize ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1932 : Uwitwa Amelia Earhart yabaye umugore wa mbere wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika washoboye kuzenguruka iki gihugu ari mu ndege atagize aho ahagaragara, dore (...)

Tariki 24 Kanama ni umunsi wa Magana abiri na mirongo itatu n’irindwi mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na makumyabiri n’umunani mu minsi igize umwaka.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1690 : Mu gihugu cy’u Buhinde hashinzwe umujyi wa Calcutta.

1912 : Alaska yabaye imwe mu zigize ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Siaka Stevens

1932 : Uwitwa Amelia Earhart yabaye umugore wa mbere wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika washoboye kuzenguruka iki gihugu ari mu ndege atagize aho ahagaragara, dore ko yavuye i Los Angeles kugera Newark na New Jersey.

1950 : Edith Sampson yabaye umwirabura wa mbere wahagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Muryango w’Abibumbye.

1968 : Igihugu cy’u Bufaransa cyataturikije igisasu cyacyo cya kirimbuzi cyo mu bwoko bwa bombe a Hydrogen/hydrogen Bomb ndetse gihita kijya ku rutonde rw’ibihugu bifite intwaro za kirimbuzi dore ko cyabaye igihugu cya gatanu ku rutonde rw’ibyo bihugu (bifite ibitwaro bya kirimbuzi).

1995 : Kompanyi ya Microsoft yashyize ahagaragara system ya Windows 95 Operating System.

2004 : Abagenzi mirongo icyenda n’icyenda bapfiye mu mpanuka y’indege yabereye mu mu gihugu cy’u Burusiya ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Domodedovo mu mujyi wa Moscow.
Iyi mpanuka yatewe n’abiyahuzi b’abagore bakomoka muri Repubulika ya Chechnya.

2006 : Umuryango Mpuzamahanga w’Ubumenyi bwo mu kirere (IAU) yatangije ku mugaragaro ijambo "planet".

Abavutse uyu munsi

1905 : Siaka Stevens wayoboye Sierra Leone.

1986 : Nick Adenhart, Umunyamerika wakinaga baseball.

1986 : Umutaliyani ukina ruhago Fabiano Santacroce.

Abitabye Imana uyu munsi

1995 : Alfred Eisenstaedt, Umudage wakoraga akazi ko gufotora (photographer).


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Tariki 27 Nzeri
2016-09-27 07:00:40
Tariki ya 26 Nzeri
2016-09-26 06:30:00
Tariki 23 Nzeli
2016-09-23 06:30:00
Tariki 22 Nzeri
2016-09-22 06:40:00
Tariki ya 21 Nzeri
2016-09-21 06:00:00
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved