Kwamamaza

Tariki 23 Nzeli

Yanditswe kuya 23-09-2015 saa 08:38' na SHIKAMA Dioscore


Tariki 23 Nzeri ni umunsi wa 266 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 99 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza mutagatifu Projet, Paxent wahowe Imana yiciwe ahitwa Vénéré i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1845: Club ya Knickerbockers Baseball muri Leta ya New York muri Zunze Ubumwe z’Amerika yatangije imikino ubahirije amategeko akoreshwa muri ibi bihe mu mikino ya Baseball.

1846: Umuhanga mu bijyanye n’ubumenyi mu by’ikirere (astronomer), umufaransa Urbain Jean Joseph Le Verrier ari kumwe n’Umwongereza John Couch Adams bavumbuye umubumbe wa Neptune, ubu buvumbuzi bwongeye kwemezwa n’Umudage Johann Gottfried Galle.

1932: Ubwami bwa Hejaz na Nejd bwahinduye amazina buhabwa izina rya Saudi Arabia.

1972: Perezida Ferdinand Marcos wa Philipines yatangarije kuri televiziyo na Radiyo by’igihugu itangira ry’icyo yise martial law.

Ferdinand Marcos

1973: Juan Perón yasubiye ku butegetsi mu gihugu cya Argentina.

1983: Ibihugu bya Saints na Nervis byinjiye mu Muryango w’Ubumwe bw’Abibumbye .

1983: Gerrie Coetzee wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo yabaye Umunyafurika wa mbere mu bakina imikino y’iteramakofi yabaye uwa mbere mu rwego rw’isi rw’abafite ibiro biremeye.

1983: Indege yitwa Gulf Air Flight 771 yararashwe abantu 117 bari bayirimo bose bitaba Imana.

1999: Mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku nshuro ya mbere hizihijwe umunsi mukuru wiswe Celebrate Bisexuality Day aho ababana badahuje ibitsina babyizihiza.

2002: Ku nshuro ya mbere hashyizwe ku mugaragaro porogaramu ikoreshwa mu bijyanye na Internet (web browser) ya Mozilla Firefox ("Phoenix 0.1").

2004: Hatangajwe ko mu gihugu cya Haiti umwuzure wahitanye abantu ku 1070.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1978: Worm Miller, Umunyamerika watunganyaga ibijyanye n’ama film.

1985: Hossein Ka’abi, Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Iran.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1851: Émilie Gamelin, Umubkira ukomoka mu gihugu cvya Canada, ni na we washinze Umuryango w’Ababikira bitwa Sisters of Providence.

2009: Paul B. Fay wari umucuruiz ukomeye ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Tariki 10 Nzeri
2016-09-10 06:33:00
Tariki 8 Nzeri
2016-09-08 06:25:00
Tariki 6 Nzeri
2016-09-06 06:58:00
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 10 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved