Tariki 23 Kamena

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 23 Kamena 2018 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Tariki 23 Kamena ni umunsi w’174 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 191 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1314: Hatangiye intambara yari igamije kwibohora kw’igihugu cya Scotland, iyi ntambara yatangiriye mu gitero cyahitwa Bannockburn.
1758: Mu ntambara yiswe iy’imyaka Magana arindwi, mu gitero cyabereye ahitwa Krefeld mu gihugu cy’u Budage ingabo z’igihugu cy’u Bwongereza zakubise inshuro ingabo z’u Bufaransa.
1812: Igihugu cy’u Bufaransa kiyobowe (...)

Tariki 23 Kamena ni umunsi w’174 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 191 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1314: Hatangiye intambara yari igamije kwibohora kw’igihugu cya Scotland, iyi ntambara yatangiriye mu gitero cyahitwa Bannockburn.

1758: Mu ntambara yiswe iy’imyaka Magana arindwi, mu gitero cyabereye ahitwa Krefeld mu gihugu cy’u Budage ingabo z’igihugu cy’u Bwongereza zakubise inshuro ingabo z’u Bufaransa.

1812: Igihugu cy’u Bufaransa kiyobowe n’umwami w’abami Napoléon I yigaruriye igihugu cy’u Burusiya.

1894: Komite mpuzamahanga ya olempike (International Olympic Committee) yashingiwe mu gihugu cy’u Bufaransa mu mujyi wa Paris, biturutse ku cyifuzo cyatanzwe na Pierre de Coubertin.

1937: Joe Louis yabaye umukinnyi wa mbere ukina umukino njyarugamba wa boxe mu rwego rw’isi (champion du monde de boxe ).

1941: Lithuania, ifatiye ku ishyaka rya Lithuanian Activist Front yatangaje ubwigenge bwayo, ivuga ko yigobotoye Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, nyuma y’igihe gito ingabo z’Abanazi zarayigaruriye.

1959: Inkongi y’umuriro yibasiye hoteli iri mu mujyi wa Stalheim, mu gihugu cya Norway ihitana abantu 34.

1967: Mu ntambara y’ubutita, Perezida Lyndon B. Johnson wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete Alexei Kosygin i New Jersey mu nama y’iminsi itatu yiswe Glassboro Summit Conference.

1968: Ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Buenos Aires, habereye imirwano itorshye hagati y’abafana ihitana abantu 74 abandi 150 barakomereka bagerageza kugana hanze ya sitade.

1985: Mu gihugu Ireland cya igitero cya bombe kibasiye indege ya Air India flight 182, gihitana abantu 329 bari bayirimo.

1991: Moldova yatangaje ubwigenge bwayo, yibohora kuri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

47 (Mbere y’ivuka rya kirisitu): Caesarion wo mu Misiri , umuhungu wa Julius Caesa na Cleopatra.

1955: Pierre Corbeil, umunyapolitiki wo mu gihugu cya Canada.

1972: Zinedine Zidane, ufite ubwenegihugu bw’igihugu cy’u Bufaransa na Algeria.

Uretse ko yahisemo kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru w’ikipe y’u Bufaransa, azwi cyane mu makipe menshi atandukanye yo mu gihugu cy’u Bufaransa, u Butaliyani, na Espagne. Afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose mu mukino w’umupira w’amaguru, azwi cyane kubera ibigwi afite birimo kuba yaratwaye igikombe cy’isi mu mwaka w’1998, ndetse n’igikombe cy’umugabane w’u Burayi mu mwaka w’2000.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1779: Mikael Sehul, ukomoka mu gihugu cya Etiyopiya.

1980: Sanjay Gandhi, umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde, umuhungu wa Indira Gandhi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza