Kwamamaza

Tariki 20 Ugushyingo

Yanditswe kuya 20-11-2015 saa 06:30' na SHIKAMA Dioscore


Tariki 20 Ugushyingo ni umunsi wa 324 mu minsi giize umwaka, hasigaye iminsi 41 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1695: Mu gihugu cya Brazil hishwe umuyobozi wa nyuma w’ubwoko buzwi nka Quilombo dos Palmares, uyu ni uwitwa Zumbi.
1789: Leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye iya mbere mu gushyiraho itegeko rigena imbibi z’ububasha iyi Leta ifite mu rugaga rwa Leta zigize igihugu.
1910: Mu gihe cy’impinduramatwara mu gihugu cya Mexico, uwitwa (...)

Tariki 20 Ugushyingo ni umunsi wa 324 mu minsi giize umwaka, hasigaye iminsi 41 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1695: Mu gihugu cya Brazil hishwe umuyobozi wa nyuma w’ubwoko buzwi nka Quilombo dos Palmares, uyu ni uwitwa Zumbi.

1789: Leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye iya mbere mu gushyiraho itegeko rigena imbibi z’ububasha iyi Leta ifite mu rugaga rwa Leta zigize igihugu.

1910: Mu gihe cy’impinduramatwara mu gihugu cya Mexico, uwitwa Francisco I. Madero yakoresheje inyigo ya San Luis Potosi (Plan de San Luis Potosi) isaba Perezida Porfirio Díaz kweguza Guverinoma y’igihugu. Ibi byabaye imvano y’impinduramatwara muri iki gihugu.

1917: Igihugu cya Ukraine cyatangaje ukwigenga kwacyo.

1923: Ifaranga ryitwa Rentenmark ryo mu gihugu cy’u Budage ryasimbuye Papiermark.

1962:Mu nkubiri y’ibisasu bya misile mu gihugu cya Cuba, Leta Zunze Ubumwe za Abasoviyete zemeye gukura misile zayo muri Cuba.

1985: Hashyizwe ku mugaragaro porogaramu nshya ikoreshwa muri za mudasobwa yitwa Microsoft Windows 1.0.

1989: Mu mpinduramatwara yiswe Velvet Revolution mu gihugu cya Czechoslovakia habaruwe umubare w’abigaragambya bagera ku bihumbi 200, nyuma y’igihe gito abigaragambya bageze ku gice cya miliyoni.

1994: Guverinoma ya Angola n’umutwe w’inyeshyamba UNITA (National Union for the Total Independence of Angola/mu rurimi rw’Igipolotigali União Nacional para a Independência Total de Angola) bashyize umukono ku masezerano y’amahoro no guhagarika intambara yari imaze imyaka igera kuri 19.Aya masezrano yabereye Lusaka muri Zambiya.

1998:Urukiko rwo mu gihugu cya Afganistan rw’umutwe witwara gisirikare w’Abatalibani rwemeje ko Osama Bin Laden nta cyaha afite mu bitero by’iterabwoba ayashinjwaga gukora mu mwaka w’1998 ku biro bihagararariye inyungu Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kenya na Tanzaniya.

Osama Bin Laden

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1892: James Collip, umwe mu bavumbuye imisemburo izwi nka insulin.

1963: Wan Yanhai, Umushinwa ukora imirimo igamije guhangana n’icyorezo cya Sida.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2000: Mike Muuss, Umunyamerika wari umuhanga mu bijyanye na porogaramasiyo za mudasobwa(computer programmer).

2003: David Dacko, umunyapolitiki wo mu gihugu cya Central Africa.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Tariki 6 Kanama
2016-08-06 06:30:00
Tariki 5 Kanama
2016-08-05 06:30:00
Tariki 03 Kanama
2016-08-03 04:55:00
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 6 August 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved