Kwamamaza

Tariki 13 Ugushyingo

Yanditswe kuya 13-11-2015 saa 06:30' na SHIKAMA Dioscore


Tariki 13 Ugushyingo ni umunsi wa 318 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 48 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1864: Mu gihugu cy’u Bugereki hemejwe itegeko nshinga rishya.
1887: Mu mujyi wa London rwagati habaye imyigaragambyo ikomeye yahawe inyito ya bloody Sunday; iyi myigaragambyo yakozwe hagamijwe gusaba ko umudepite witwa William O’Brien yarekurwa, agakurwa muri gereza nyuma yo gufungwa ashinjwa kwihisha inyuma y’imyivumbagatanyo yibasiye igihugu cya Ireland. (...)

Tariki 13 Ugushyingo ni umunsi wa 318 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 48 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1864: Mu gihugu cy’u Bugereki hemejwe itegeko nshinga rishya.

1887: Mu mujyi wa London rwagati habaye imyigaragambyo ikomeye yahawe inyito ya bloody Sunday; iyi myigaragambyo yakozwe hagamijwe gusaba ko umudepite witwa William O’Brien yarekurwa, agakurwa muri gereza nyuma yo gufungwa ashinjwa kwihisha inyuma y’imyivumbagatanyo yibasiye igihugu cya Ireland. Yateguwe na Social Democratic Federation na the Irish National League.

1990: Uwitwa David Gray yivuganye abantu bagera kuri 13 mu gihugu cya New Zealand ahitwa Aramoana. Ubu bwicanyi mu mateka bwibukwa ku nyito ya Aramoana massacre.

1994: Mu gihugu cya Sweden habaye kamarampaka yemeje ko iki gihugu kijya mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi.

1995: Ikamyo ipakiye ibisasu yasandakiye mu kigo cy’amahugurwa ya gisirikare cy’Abanyamerika ahitwa Riyadh mu gihugu cya Saudi Arabia hagwamo Abanyamerika batanu n’Abahinde babiri. Iki gitero cyigambwe n’itsinda ry’intagondwa za kiyisilamu.

2001: Mu ntambara yo kurwanya iterabwoba, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika George W. Bush yashyize umukono ku masezerano ashyiraho urukiko rwa gisirikare ruhana abanyamahanga bashinjwa ibikorwa bifitanye isano n’iterabwoba, by’umwihariko ibyibasira igihugu cye.

2002: Mu gikorwa cyo gusaka intwaro za kirimbuzi, igihugu cya Iraq cyemeye umwanzuro w’1441 w’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1899: Iskander Mirza, wabaye Perezida wa mbere wa Pakistan.

1982: Samkon Gado, umukinnyi wa American football ukomoka muri Nigeria.

Samkon Gado

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1983: Junior Samples, umukinnyi w’amafilimi asekeje ukomoka muri Amerika.

2008: Jules Archer, umunyamateka wo muri Amerika (USA).

2010: Ken Iman wamenyekanye cyane nk’uwakinaga umukino wa American football.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Tariki 29 Nyakanga
2016-07-29 06:30:00
TARIKI 28 NYAKANGA
2016-07-28 06:00:00
Tariki 27 Nyakanga
2016-07-27 06:00:00
Tariki 26 Nyakanga
2016-07-26 06:30:00
Tariki 25 Nyakanga
2016-07-25 07:00:00
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 29 July 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved