Kwamamaza

Tariki 1 Nzeri

Yanditswe kuya 1-09-2015 saa 06:29' na SHIKAMA Dioscore


Tariki ya mbere Nzeri ni umunsi wa magana abiri na mirongo ine na Gatanu mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na makumyabiri uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza abatagatifu Sinice na Viateur.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1715: Umwami Louis XIV w’igihugu cy’u Bufaransa yaratanze amaze imyaka 72 ayobora iki gihugu. Ku mugabane w’u Burayi, niwe wayoboye igihugu igihe kirekire kurusha abandi bami bose.
1873: Cetshwayo yabaye umwami w’ubwami (...)

Tariki ya mbere Nzeri ni umunsi wa magana abiri na mirongo ine na Gatanu mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na makumyabiri uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza abatagatifu Sinice na Viateur.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1715: Umwami Louis XIV w’igihugu cy’u Bufaransa yaratanze amaze imyaka 72 ayobora iki gihugu. Ku mugabane w’u Burayi, niwe wayoboye igihugu igihe kirekire kurusha abandi bami bose.

1873: Cetshwayo yabaye umwami w’ubwami bw’Abazulu nyuma yo gutanga kwa se Mpande.

1939: George C. Marshall yabaye umuyobozi w’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1939: Igihugu cy’u Busuwisi cyohereje ingabo zacyo mu ntambara, inteko ishinga amategeko y’iki gihugu yatoreye Henri Guisan kuyobora izi ngabo.
Umukuru w’igisirikare mu gihugu cy’u Busuwisi ashyirwaho gusa mu bihe by’intambara.

1939: Adolf Hitler uzwi nk’umunyagitugu ukomeye cyane mu mateka y’isi yashyize umukono ku masezerano yo kwica abantu bafite indwara zo mu mutwe n’abafite ubumuga (systematic euthanasia of mentally ill and disabled people).

1961: Mu ntambara yo gushaka ubwigenge bw’igihugu cya Eritrea, ingabo ziyobowe na Hamid Idris Awate zatangiye kurasa abaturage ku mugaragaro.

1969: Muammar al-Gaddafi binyuze mu mpinduranmatwara yo muri Libiya yagiye ku butegetsi.

Kadhafi agifata ubutegetsi

1969: Tran Thien Khiem yabaye Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Vietnam y’Epfo, iki gihugu cyayoborwaga na Perezida Nguyen Van Thieu.

1981: Mu gihugu cya Centrafrique hahiritswe ubutegetsi bwa Perezida David Dacko ahiritswe na Jenerali Jean-Bédel Bokassa.

1982: Hashinzwe umutwe w’abakomando wa gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1991: Uzbekistan yatangaje ubwigenge bwayo yigobotora kugengwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1946 : Roh Moo-hyun yabaye Perezida wa Koreya y’Epfo.

1978 : Adam Yahiye Gadahn wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika; yamenyekanye cyane kubera imirimo yo kuyobora ibikorwa bya al-Qaeda yari ashinzwe.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1947: Frederick Russell Burnham uzwi nk’umubyeyi w’umuryango mpuzamahanga w’Abasikawuti (father of the international Scouting movement).

2008: Oded Schramm, umuhanga w’umunyamibare ufite inkomoko mu gihugu cya Israel na Leta zunze Ubumwe z’Amerika.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Tariki 16 Kanama
2016-08-16 07:02:00
Tariki ya 12 Kanama
2016-08-12 06:05:00
Tariki 11 Kanama
2016-08-11 07:00:00
Tariki ya 10 Kanama
2016-08-10 06:00:00
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 17 August 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved