Kwamamaza

Tariki 8 Nzeri

Yanditswe kuya 8-09-2015 saa 06:25' na SHIKAMA Dioscore


Tariki ya 08 Nzeri ni umunsi wa magana abiri na mirongo itanu n’ibiri mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na cumi n’itatu uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Mutagatifu Dominique.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1331: Stephen Uroš IV Dušan yatangaje ko abaye umwami wa Serbia.
1921: Ku myaka 16 y’amavuko, uwitwa Margaret Gorman wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatsindiye igihembo cya Golden Mermaid Trophy nyuma iki gihembo cyaje kwitirirwa (...)

Tariki ya 08 Nzeri ni umunsi wa magana abiri na mirongo itanu n’ibiri mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na cumi n’itatu uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Mutagatifu Dominique.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1331: Stephen Uroš IV Dušan yatangaje ko abaye umwami wa Serbia.

1921: Ku myaka 16 y’amavuko, uwitwa Margaret Gorman wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatsindiye igihembo cya Golden Mermaid Trophy nyuma iki gihembo cyaje kwitirirwa igihabwa Nyampinga uhiga abandi mu gihugu (Miss America).

1926: Igihugu cy’u Budage cyakiriwe mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi.

1954: Hashinzwe SEATO (Southeast Asia Treaty Organization) ugamije ubufatanye mu bya gisirikare.

1959: Hashinzwe AIT (Asian Institute of Technology)

1962: Nyuma y’impinduramatwara yahaye ubwigenge igihugu cya Algeria, hemejwe itegeko nshinga.

1968: Itsinda ry’abahanzi The Beatles ryaririmbaga mu njyana ya Rock, rikaba rizwi cyane mu mateka ya Rock.

Kuri uyu munsi nibwo baririmbye bikerekanwa muri ako kanya kanya(Live), amashusho y’icyo gitaramo yari ari kwerekana indirimbo yabo yakunzwe yitwa Hey Jude.

1974: Biturutse ku gikorwa cya Politiki gisa n’igiteye isoni kizwi cyane mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nka Watergate Scandal, Perezida Gerald Ford yahaye imbabazi ariwe Richard Nixon wamubanjirije ku byaha byose yaba yarakoze akiri ku butegetsi.

1988: Ku nshuru ya mbere muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hafunzwe Pariki, hafunzwe iyitwa Yellowstone National Park bitewe n’inkongi y’umuriro.

1991:Igihugu cya Macedonia cyatangiye kwigenga.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1901: Hendrik Frensch Verwoerd, Umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

1972: Os du Randt, Umukinnyi wa rugby ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1853: Frédéric Ozanam, washinze Umuyango wa Mutagatifu Vincent de Paul (Society of Saint Vincent de Paul)

1933: Umwami Faisal I Wabaye Umwami wa Irak.

2008: Ralph Plaisted, wabaye umuhanga ukomeye mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Tariki 6 Kanama
2016-08-06 06:30:00
Tariki 5 Kanama
2016-08-05 06:30:00
Tariki 03 Kanama
2016-08-03 04:55:00
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 7 August 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved