Kwamamaza

Tariki 5 Nzeri

Yanditswe kuya 5-09-2016 saa 06:49' na SHIKAMA Dioscore


Tariki ya Gatanu Nzeri ni umunsi wa Magana abiri na mirongo ine n’icyenda mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na cumi n’itandatu uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Mutagatifu Tereza w’i Calcutta
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1864: Achille François Bazaine, yabaye Maréchal w’igihugu cy’u Bufaransa
1905: Hashyizwe umukono ku masezerano yasoje intambara y’igihugu cy’u Buyapani n’u Burusiya izwi cyane nka Russo-Japanese War. Aya masezerano yabereye (...)

Tariki ya Gatanu Nzeri ni umunsi wa Magana abiri na mirongo ine n’icyenda mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na cumi n’itandatu uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Mutagatifu Tereza w’i Calcutta

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1864: Achille François Bazaine, yabaye Maréchal w’igihugu cy’u Bufaransa

1905: Hashyizwe umukono ku masezerano yasoje intambara y’igihugu cy’u Buyapani n’u Burusiya izwi cyane nka Russo-Japanese War. Aya masezerano yabereye ahitwa New Hampshire muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika babifashijwemo na Perezida Theodore Roosevelt.

1932: Ubukoloni bw’Abafaransa bwari bugizwe n’ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’Afurika yari izwi nka French Upper Volta bwacitsemo ibice havuka ibihugu bya Cote d’Ivoire, Sudani y’u Bufaransa ndetse na Niger.

1960: Umusizi Léopold Sédar Senghor yatorewe kuba Perezida wa mbere wa Senegal.

Léopold Sédar Senghor

1960: Umuteramakofe Muhammad Ali yashyikirijwe igihembo cyo kuba uwa mbere mu marushanwa ya boxe y’abafite ibiro biremereye yari yabereye i Roma mu mikino mpuzamahanga ngororangingo. Icyo gihe yari acyitwa Cassius Clay.

1972: Mu gihugu cy’u Budage mu Mujyi wa Munich habereye ubwicanyi bwakozwe n’ibyihebe byo muri Palestine bari mu itsinda ryitwa Black September; iryo tisnda ryagabye igitero ndetse rifata bugwate Abayahudi 11 bari bahagarariye igihugu cya Israel mu mikino mpuzamahanga ngororangingo. Nyuma abo bose barapfuye.

1975: Muri Leta ya California ahitwa Sacramento muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uwitwa Lynette Fromme yagerageje kwivugana Perezida Gerald Ford.

1986: Indege Pan Am Flight 73 yakoreye impanuka ku kibuga mpuzamahanga cya Karachi ihitana abantu bari bayirimo bose.

2000: Tuvalu yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.

2007: Mu gihugu cy’u Budage hafashwe abagabo batatu bari mu mutwe w’iterabwoba wa Al Qaida, nyuma yo gucyekwaho gutegura igitero cyari kwibasira ikibuga cy’indege cya Frankfurk.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1947: Kiyoshi Takayama wabaye umuyobozi mukuru w‘itsinda ry’abagizi ba nabi ryitwa Yakuza.

1973: Alexandra Kerry, umukobwa wa senateri wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika John Kerry.

1990: Franco Zuculini, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1979: Alberto di Jorio, wabaye umuyobozi wa Vatican Bank.

1997: Mother Teresa, wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

JPEG - 15.7 kb
Mother Teresa

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Tariki ya 17 Ukwakira
2016-10-17 06:00:00
Tariki 16 Ukwakira
2016-10-16 06:00:00
TARIKI 15 UKWAKIRA
2016-10-15 06:00:00
Tariki 14 Ukwakira
2016-10-14 05:30:00
Tariki 12 Ukwakira
2016-10-12 06:00:00
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 17 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved